bwiza.com
Ahabanza » Tanzania: Abajura bibye mu Kiliziya ibikoresho by’agaciro
Amakuru Iyobokamana

Tanzania: Abajura bibye mu Kiliziya ibikoresho by’agaciro

Abajura bateye kiliziya ya Mutagatifu Therese ( St Thérèse) iherereye mu mujyi i Dar es Salam, biba amaturo n’ibikombe bitanu by’agaciro.

Padiri Benno Kikudo yavuze ko abarinda iyo kiliziya bakubiswe cyane ariko ku bw’amahirwe abajura ntibashoboye kwinjira mu nzu y’abapadiri ngo bibe ibirenze ibyo batwaye.

Yagize ati “Mu gicuku, abapadiri bagenzi bacu batewe n’abajura, baje bakubita abarinzi, bamena umuryango biba amaturo n’inkongoro eshanu zikoreshwa mu misa ariko ku bw’amahirwe ntibabashije kwinjira aho abapadiri baba”.

Lazaro Mambosasa, umuyobozi wa polisi mu murwa mukuru wa Dar es Salam, aremeza ko koko ubu bujura bwakozwe.

 

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com