bwiza.com
Amakuru Politiki

Guverineri Mufulukye yasabye abarokotse muri Mukarange kudaheranwa n’amateka

Guverineri Mufulukye, Intumwa za Rubanda, Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 10 y’Inzirakarengaze zishwe muri Jenosise yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Guverineri Mufulukye yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu1994 i Mukarange mu Karere ka Kayonza, abasaba kudaheranwa n’amateka y’urugendo rurerure rugoye banyuzemo ahubwo bagaharanira gukomeza inzira y’iterambere.

Kuri iyi tariki ya 12 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kabarondo n’iya Mukarange muri aka karere barishwe, ariko ikibabaje nuko ahitwa Midiho na n’ubu banze kwerekana aho bashyize abahiciwe ngo bashyingurwe mucyubahiro nk’uko bivugwa n’abo mu miryango yabo.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com