bwiza.com
Ahabanza » MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya
Amakuru mashya Politiki

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya

Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres , yagennye Lt. Gen. Elias Rodrigues Martins Filho ku mwanya w’umugaba mukuru mushya w’ingabo za Monusco zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho asimbuye Lt Gen. Derrick Mbuyiselo Mgwebi ukomoka muri Afurika y’Epfo wasoje manda ye kuwa 31 Mutarama.

Lt Gen. Martins Filho, amaze imyaka isaga 35 mu gisirikare cya Brazil, aho yari umukuru w’ibiro bishinzwe imiryango mpuzamahanga muri minisiteri y’ingabo ya Brazil kuva mu 2017.

Mbere yaho yari umukuru w’iperereza mu ishuri ry’intambara no muri etat major hagati ya 2015 na 2016, ndetse akaba yarabanje kuba umuyobozi w’ibikorwa ku mupaka wo mu burengerazuba wa Brazil hagati ya 2013 na 2015. Yanayoboye kandi batayo yari ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu hagati ya 2009 na 2011.

Lt. Gen. Martins Filho kandi ngo afite ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko ari we wateguye ishami rya gisirikare rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro kuva mu 2005 kugeza mu 2008.

Yabaye kandi umujyanama mu bya gisirikare wungirije mu Muryango w’Abibumbye ndetse aba n’umwe mu bari mu butumwa bwo kugenzura bwa 3 bw’Umuryango w’Abibumbye muri Angola kuva mu 1995 kugeza mu 1996.

Lt. Gen. Martins Filho wavutse mu 1960, akaba afite umugore n’abana batatu nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, afite impamyabumenyi y’amashuri makuru mu mibanire mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Brazilia ndetse akagira indi yakuye mu ishuri rya gisirikare ryitwa Escola Superior de Guerra.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com