bwiza.com
Ahabanza » UAE yahagaritse inkunga y’imyitozo yageneraga igisirikare cya Somalia
Amakuru Politiki

UAE yahagaritse inkunga y’imyitozo yageneraga igisirikare cya Somalia

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)zahagaritse inkunga y’imyitozo ya gisirikare zahaga Somalia nyuma y’aho iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika gifatiriye miliyoni z’amadolari ndetse  inzego z’umutekano zigafatira mu gihe gito indege y’izi leta mu cyumweru gishize.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege byavuze ko ayo mafaranga yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe umugaba w’ingabo za Somalia, Gen. Abdiweli Jama Gorod yemeza ko ari we wanditse ibaruwa yemerera UAE kuzana ayo mafaranga kandi ngo byari bisanzwe bikorwa.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zimaze gutoza amagana y’ingabo za Somalia kuva mu 2014 mu rwego rw’ubutumwa bwa gisirikare bwa Afurika Yunze Ubumwe bwo kurwanya intagondwa z’abayisilamu no kugarura umutekano muri Somalia.

Abasesenguzi nakaba bavuga ko imibanire ya Somalia na UAE itifashe neza kubera amakimbirane ari hagati ya Qatar na Arabia saoudite kubera ko Somalia yanze kugira uruhande ibogamira. Ibihugu by’abarabu ngo bikaba bikora ubucuruzi cyane muri Somalia ndetse bikaba bivuga rikijyana, ariko ibi bikaba bisa nk’ibyasubiwemo kubera uruhare rwa Qatar na Turkiya nka bimwe mu bihugu bishora imari nyinshi muri Somalia.

Itangazo rya guverinoma ryo kuri iki cyumweru rikaba ryaje rikurikira irindi rya Somalia ryo kuwa 11 Mata, aho guverinoma yatangaje ko izishingira ibijyanye n’imishahara n’imyitozo y’abasirikare bayo.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zikaba zafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yazo yo gutoza ingabo muri Somalia yatangiye mu 2014 mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’ingabo z’iki gihugu nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ku biro ntaramakuru bya UAE, WAM, rivuga.

Iyi nkuru dukesha Africanews iravuga ko miliyoni 9,6 z’amadolari y’Abanyamerika zakuwe mu ndege ya UAE kuwa 08 Mata nk’uko byemejwe n’igipolisi na guverinoma ya Somalia. UAE ikavuga ko ayo mafaranga yari agenewe kwishyura imishahara y’abasirikare ba Somalia nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Itangazo ry’Abarabu rikavuga ko gufatira ayo mafaranga bibangamiye amasezerano ibihugu byombi byagiranye. Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu Somalia yafatiriye amafaranga n’ubundi yari ayigenewe.

Ibiro Ntaramakuru bya UAE , WAM, bivuga ko iki gihugu cyishyuraga imishahara y’abasirikare 2,407 yiyongera ku bikorwa byo kubaka ibigo by’imyitozo n’ibitaro.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Izindi wakunda

Bwiza.com