bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame na Museveni bategerejwe muri Ethiopia
Amakuru mashya Featured

Perezida Kagame na Museveni bategerejwe muri Ethiopia

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bategerejwe muri Ethiopia mu minsi iri imbere mu nama igamije koroshya ishyirwaho rya kaminuza y’Abanyafurika (Pan-African University) nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia.

Perezida kagame ndetse na perezida Museveni bakaba bazitabira iyi nama y’iminsi ibiri iteganyijwe guhera kuwa 23 kugeza kuwa 24 Mata ku ishingwa ry’iyi kaminuza izaba iherereye mu majyaruguru ya Ethiopia mu mujyi wa Adwa.

Iyi kaminuza ikaba izaba ifite icyicaro muri uyu mujyi wibukirwamo amateka y’urugamba rwa Adwa rwo mu 1896, aho ingabo za Ethiopia zakubitiye inshuro ingabo z’abakoloni b’Abataliyani, ikaba intsinzi ya mbere y’abirabura ku ngabo z’abakoloni ku mugabane wa Afurika.

Guverinoma ya Ethiopia yateganyije ubutaka buri kuri hegitari 150 buzubakwaho iyi kaminuza nk’uko iyi nkuru dukesha newsghana.com ikomeza ivuga.

Ni muri urwo rwego, perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, uwahoze ari minisitiri w’intebe, Hailemariam Desalegn, n’abanyamakaminuza baturutse hirya no hino ku Isi, bategerejwe muri iyi nama.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazagibwa impaka ku gishushanyo mbonera cy’iyi kaminuza, amasomo azayitangirwamo ndetse hakazanatorwa abazaba bagize inama y’ubuyobozi yayo.

Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com