bwiza.com
Ahabanza » Akarere ka Kayonza karasabwa gukemura ikibazo cy’umuturage wavukijwe ibye bitarenze amezi 3
Amakuru Politiki

Akarere ka Kayonza karasabwa gukemura ikibazo cy’umuturage wavukijwe ibye bitarenze amezi 3

Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, yasabye Guverinoma y’u Rwanda gusaba Akarere ka Kayonza gukemura ikibazo cy’umuturage warenganyijwe akamburwa umutungo we mu gihe kitarenze amezi atatu. Hari mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite ubwo iyi komisiyo yagezaga raporo yayo ku badepite kuri uyu wa Kane, itariki 19 Mata 2018.
Kuri uyu wa Kane nibwo Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2016 /2017
Muri iyi raporo, iyi Komisiyo ikaba isaba Guverinoma gusaba Akarere ka Kayonza gukemura ikibazo cy’umuturage witwa Mugemayire Desiré wavukijwe uburenganzira ku mutungo we agahabwa indishyi zisigaye ku butaka bwe bwatujwemo abandi bantu, mu gihe kitarenze amezi atatu.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kandi irasabwa gusaba uturere gushyira mu ngengo y’imari yatwo ya buri mwaka, amafaranga yo kugeza abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite gikurikirana mu bitaro bya CARAES, ndetse isabwa gusaba abayobozi b’ibigo binyurwamo by’igihe gito kubahiriza itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba yo irasabwa kugaragaza mu gihe kitarenze amezi 6 ba nyirimashyamba ari mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bagahabwa ibyangomwa by’ubutaka byabo kugira ngo hamenyekane amashyamba y’abaturage n’aya Leta.
Nyuma yo kugezwaho raporo no kuyitangaho ibitekerezo, Abadepite bemeje Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2016/2017.
Muri iyi Nteko Rusange Abadepite bemeye kandi raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside y’umwaka wa 2016/ 2017.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com