bwiza.com
Imikino mu Rwanda

Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi arashishikariza urubyiruko kugaragaza impano rufite zijyanye na siporo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV arasaba urubyiruko kugaragaza impano rufite zijyanye na Siporo ndetse rukanaziteza imbere.
Ubwo yitabiraga umunsi wahariwe siporo wa ‘Car Free Day’, mu karere ka Rulindo, kamwe mu tugize intara y’Amajyaryguru, ku wa 21 Mata 2018, Guverineri Gatabazi yabatangarije ko siporo ari nziza ku buzima, itanga amafaranga,… by’umwihariko agashishikariza urubyiruko kuyitabira.
Agira ati “Ndifuza kubona Ikipe ya Athletisme yo mu Majyaruguru itwara imidali haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kugira ngo muzabigereho rubyiruko, ndabasaba kwitwara neza, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi”.
Yakomeje abibutsa ko ‘ siporo ari ubuzima, igahuza abantu kandi igatanga amafaranga’. Ashishikariza urubyiruko kugaragaza impano rufite zijyanye na siporo no kuziteza imbere.

Urubyiruko rurashishikarizwa kugaragaza impano zarwo

Guverineri Gatabazi yambitse imidali abitwaye neza kurusha abandi


Abitabiriye iyi Car Free Day bazamutse Umusozi wa Tare ufite uburebure bwa 5km

Abayobozi batandukanye barimo Guv.Gatabazi, Div. Com. Brig Gen Nkubito, intumwa ya Minispoc, Visi Perezida wa Komite Olempiki mu Rwanda, Perezida wa Federation ya Athletisme mu Rwanda n’abaturage benshi bitabiriye car free day


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com