bwiza.com
Ahabanza » Kabarondo: Kuba hari abasabwa gushinjura Ngenzi, bagera mu rukiko bakavuga ibyabaye bitanga icyizere mu bwiyunge
Amakuru Kwibuka Politiki

Kabarondo: Kuba hari abasabwa gushinjura Ngenzi, bagera mu rukiko bakavuga ibyabaye bitanga icyizere mu bwiyunge

Barahira Tito na Ngenzi Octavien, bahoze bayobora Komini Kabarondo

Mu gihe urubanza rwa Barahira Tito na Ngenzi Octavien rwongeye gutangira mu bujurire i Paris, abarokotse Jenoside babona ubumwe n’ubwiyunge bushoboka. Ibi babishingira ku kuba hari bamwe mu bahamagazwa gushinjura Ngenzi, nyamara bagera mu rukiko bakavuga ibyo babonye, bakamushinja. Abo barimo abo bakoranye, abavandimwe ndetse na bamwe mu bo yayoboye mu bitero byo kwica Abatutsi.

Ngenzi Octavien na Barahira Tito, bombi babaye ba Burugumesitiri ba Komini Kabarondo mbere ya  1994, ariko Ngenzi niwe wari ukiyiyobora mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga. Ubu urubanza rw’aba bagabo rugeze mu bujurire i Paris, mu gihe muri rw’ibanze bombi bari bakatiwe gufungwa burundu.

Kuba kandi bombi bavuka i Kabarondo ari naho bakoreye ibyaha, ngo imiryango yabo n’iy’abarokotse ibanye neza, kugeza ubwo bamwe mu bahamagazwa kujya kubashinjura mu Bufaransa, bagera mu rukiko bakavuga ibintu uko babibonye.

Umwe mu bagiye gushinja Ngenzi mu 2016, avuga ko yagezeyo yakubitana amaso n’abafitanye isano nawe akagira ubwoba, nyamara ngo ubuhamya bugeze bombi bahuriza mu kumushinja.

Bamwe mu  bari bagiye gushinja, harimo abafatwa nk’ababyeyi ba Ngenzi kuko ari bo bamurihiye amashuri. Harimo kandi umuryango w’uwari umwungirije mu kazi, n’imwe mu Nterahamwe yahaga amabwiriza, ubu akaba yararangije igihano cye.

Ababyeyi: Umuryango wa Bwana… na Madamu…, niwo wasubije Ngenzi mu ishuri ubwo yirukanirwaga kubura amafaranga y’ishuri. Uru ni urugo rwari rwifashije, umugabo yari umukozi wa Leta ariko utari mu ishyaka rya MRND, naho umugore we yari umututsikazi. Nyuma ya 1994 umugabo yaje gufungwa imyaka itanu akekwaho Jenoside, ariko aza kugirwa umwere.

Uyu muryango ni nk’aho ariwo wamureze. Ubwo bombi bahamagazwaga gutanga ubuhamya mu Bufaransa, babwiye urukiko ko Ngenzi yagabye igitero ku rugo rwabo, ari kumwe n’abasirikare ndetse n’Interahamwe, bagasaka inzu yose. Ngo barebaga ko nyir’urugo nta batutsi yahishe barababura, ikindi ngo bashakaga ‘umukobwa wo muri urwo rugo wakundaga Inkotanyi cyane, akanacuranga indirimbo za Kayirebwa’, nawe baramubura, ngo yari yaragiye kwa se wabo i Kigali. Uyu muryango ngo wabazimaniye  inzoga, unabaha amafaranga ibihumbi 20.

Uyu muryango uvuga ko watunguwe no kubona Ngenzi awugabaho igitero kandi waramureze, ariko ukagaruka uvuga ko uburyo yagiye ku butegetsi byamuhinduye. Ngo akimara kuba Burugumesitiri yahise ahindura imyitwarire.

Batangazwa no kuba urugo yari asanzwe agendamo nk’umwana, aruzamo aherekejwe n’abafite intwaro akarusaka. Ngo icyo gihe « amaso ye yari atukuye, imisatsi yikaraze kandi afite uburakari bwinshi », ku buryo Madamu… we ngo yatinye no kumureba mu maso. Uyu muryango ufata Ngenzi nk’aho ari we wari umugaba mukuru w’ibitero byagabwe kuri Paruwasi Gatolika ya Kabarondo tariki ya 13 Mata 1994, bigahitana abantu basaga 2000.

Inshuti : Umuryango w’abakoranaga bya hafi na Ngenzi, nawo wagiye gutanga ubuhamya mu Bufaransa mu 2016. Uyu mugabo yari yungirije Ngenzi ku buyobozi bwa Komini Kabarondo (Assistant Bourgmestre), naho umugore we na we yakoreraga Leta.

Uyu mugabo wakoranye na Ngenzi bya hafi, ngo yasobanuye iby’inama yo ku ya 9 Mata 1994, yateguraga ubwicanyi. Ngo bombi bari bayirimo, ariko iyobowe na Ngenzi. Uyu mutangabuhamya, yabwiye urukiko ko we yagumye mu rugo kugeza ahungiye muri Tanzaniya, agahungana n’Abatutsi basaga 15 yari yarahishe. Akomeza agaya Ngenzi utarabashije kurinda abaturage be.

Abatangabuhamya bombi bavuga ko Ngenzi bongeye guhurira mu nkambi ya Benako muri Tanzaniya, agashaka kubambura ba batutsi ngo abice, nyamara uyu muryango ukabahungishiriza ku bazungu ba Croix-Rouge ikabagarura mu Rwanda.

Gusa Madamu… ukomoka mu gihugu cya Uganda, avuga ko Ngenzi atigeze amureba nabi kubwo guturuka mu gihugu cyaturutsemo Inkotanyi zari zarateye u Rwanda muri icyo gihe, ubu zifite ubutegetsi.

Interahamwe Kajisho : Umwe mu babaye Interahamwe  bakunze kwita ‘Kajisho’, na we yahamagajwe kujya gushinjura Ngenzi ariko ageze yo ntiyabikozwa. Uyu wari Interahamwe akaza kwica abantu, nyuma akabifungirwa akarangiza igihano, mu rukiko i Paris yagarutse ku ruhare rwa Ngenzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kajisho avuga ko Ngenzi yaje muri Segiteri Rubira, aho bombi bavuka, azana imodoka enye zo gutwara abantu bajya gushyingura imirambo y’abiciwe muri Paruwasi ya Kabarondo. Akomeza avuga ko izi modoka zageze kuri CERAI (ishuri ry’imyuga) zikahafata ibitiyo n’amasuka. Ngo bageze kuri Paruwasi, hari bashinzwe guhamba abandi bashingwa guhuhura abari batararekana.

Gusa icyo Kajisho agarukaho, ngo ni ubutumwa bw’urwango bwatangwaga kuri Radio, akavuga ko Ngenzi atari kubasha kwitwara binyuranye n’uko ibukuru bashaka. Kugira ngo yizere ibyo Kajisho avuga, umwunganizi wa Ngenzi, Me Mathe yamubajije niba mu muryango we nta bantu bapfuyemo, Kajisho amusubiza ko bahari, ariko batishwe n’Interahamwe, bishwe n’amasasu y’intambara ubwo Inkotanyi zageraga i Kayonza.

Umwe mu barokokeye muri Pauwasi ya Kabarondo, ahamya ko inzira y’ubwiyunge bayigeze kure, cyane ko ngo abari batuye Segiteri Cyinzovu bashyize hamwe mu gihe cya Jenoside banga kwicana. N’ ikimenyimenyi ku gasozi atuyeho, hafunzwe umuntu umwe rukumbi, na we wakoreye ibyaha ahandi hatari iwabo.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com