bwiza.com
Ahabanza » Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame
Imikino

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Perezida Kagame, umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, agaragaza ko ighe kigeze ngo hakorwe amavugurura muri iyi kipe, avuga ko itozwa neza ikanakina neza, ikibazo kikaba ba nyirayo.

Ni nyuma y’uko ikipe ya Arsenal isezerewe mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2018, mu mikino y’igikombe cya ‘Europa League’ muri 1/2 . Benshi mu bafana b’iyi kipe kimwe na Perezida Kagame ntibishimiye umusaruro wayo.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Nkuko mpora mbigarukaho hari inama mfite nk’umuntu ukurikira… Hari icyo guhindura mu ikipe. Uretse ko niba hari n’icyahindutse buriya si cyo cyari gikenewe. Mbifurije guhirwa mwese! Twifufa na none kubona Arsenal isubira aho yahoze, mu bihangange mu mukino”.

Si inama ku kigomba guhindurwa yatanze gusa, yanakomoje kuri muzehe Arsene Wenger watoje iyi kipe imyaka isaga 2o ubu akaba yaratangaje ko igihe kigeze ngo ayivemo.
Ati  “icyo navuga ku ikipe yanjye Arsenal nkunda cyane, igira umukino mwiza mu kibuga n’umutoza mwiza nka A.Wenger,… Kuba umutoza agiye ntibivuze ko ntakiri umufana wa Arsenal, gusa ndanenga ba nyirayo”.

Perezida kagame asanzwe ari umufana w’imena wa Arsenal dore ko yanakorewe umwambaro (jersey) wayo akanawuzanirwa mu Rwanda ku wa 3 Gicurasi 2014, nk’umwe mu bafana bayo bazwi ku Isi.

Mu mikino ya ‘Europa League’ yakomezaga hakinwa kimwe cya kabiri, ubwo Arsenal yakinaga na Atletico Madrid ikayikuramo ku bitego 2-1, umukino wa mbere zari zanganyije kimwe kuri kimwe, Atletico Madrid yongera gutsinda 2-1 cya Arsena, itaha ityo.

Tony Adams ashyikiriza Perezida Kagame impano yagenewe n’ikipe ya Arsenal

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Izindi wakunda

Bwiza.com