bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13
Amakuru Politiki

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018, Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13 n’umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kabale, bashinjwa kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Abo Banyarwanda ni Uwinduhaye Uwidonata w’imyaka 22, Uwimbabazi Karesi w’imyaka 23, Shantali Benemariya w’imyaka 27, Ajerie Mukunddantayambaje w’imyaka 23, Shantali Mukansiina w’imyaka 24, Habyarimana w’imyaka 24 , Alex Sheema  na Mutumbashimimana.

Nk’uko ikinyamakuru chimpreports kibitangaza, bose mu rukiko ngo basabye kubabarirwa bagasubira mu Rwanda, aho bavuga ko bakoze icyaha batari bazi.

Batangarije urukiko ko bagiye ku butaka bwa Uganda bajyanwe no gushaka amaramuko yabo bwite, no gushaka ibitunga imiryango yabo.

Umucamanza yabakatiye igifungo cy’amezi 13 cyangwa se gishobora gusimburwa n’amande y’ibihumbi 300 by’amashilingi ya Uganda, 250 agashyirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na polisi.

Izindi wakunda

Bwiza.com