bwiza.com
Ahabanza » U Bwongereza: Alex Ferguson wari umaze iminsi arembye yatangiye koroherwa
Imikino

U Bwongereza: Alex Ferguson wari umaze iminsi arembye yatangiye koroherwa

Alex Furguson wahoze atoza ikipe ya Man.Utd

Ikipe ya Manchester United iratangaza ko uwahoze ayitoza, Sir Alex Ferguson wari umaze iminsi yitabwaho by’umwihariko n’abaganga, ubu yatangiye koroherwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Furguson yajyanwe mu bitaro arembye cyane, biba ngombwa ko abagwa mu bwonko kubera ikibazo cyo kuviramo (hémorragie cérébrale), amakuru akaba amenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, ko yakuwe ahagenewe indembe.

Ikinyamakuru Goal gitangaza ko iyi nkuru yakiriwe neza n’abafana ba Man. Utd bari basabwe kumuhozaho amasengesho ndetse na bamwe mu byamamare muri ruhago, nka Jose Mourinho watangaje ko yishimiye kuba mugenzi we yagaruye agahenge.

Ubuzima bwa Alex Ferguson watozaga Man.Utd buri mu bihe bikomeye

Izindi wakunda

Bwiza.com