bwiza.com
TUBAMENYE

Ibyo wamenya kuri Dr. Habineza Frank wiyamamarije kuba Perezida w’u Rwanda

Dr Frank Habineza

Dr. Frank Habineza ni Umunyapolitiki w’umunyarwanda washinze Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) wanamenyekanye cyane mu 2017, ubwo yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Rupubulika.

Dr Frank Habineza yavutse ku wa 22 Gashyantare 1977 i Mityana muri Uganda, abashuri abanza yayize muri ‘Namutamba Demonstration School’, Bakijurura Primary School, na Buyaga Primary School ayisumbuye ayiga muri ‘Namutamba Secondary School’, Mityana Secondary School na Progressive Secondary School, byose by’i Bugande.

Muri Nzeri 2006, nibwo Habineza yashakanye n’umunyarwandakazi Edith Kabalira, ubu bafitanye abana batatu [abahungu babiri n’umukobwa] bose baba muri Suede.

Dr.Habineza afite Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imiyoborere (Public Administration) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2005.

Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Siyansi muri Politiki n’Intambara (Politics & War Studies) yayikuye muri Kaminuza ya gisirikare yo muri Suwede (Swedish Defense University).

Afite kandi Impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Koleji ya Bethel, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe kubera ubwitange mu guharanira Demukarasi n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Dr.Frank Habineza ni impirimbanyi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, uburenganzira bwa muntu, Demukarasi ndetse akaba n’impuguke mu by’ubwirinzi n’umutekano.

Uyu mugabo yahagarariye ihuriro ry’amashyaka ya politiki yibumbiye mu cyitwa’ African Greens Federation’ kuva mu 2010. Iri ni ihuriro rifite ikicaro muri Burkinafaso rikaba rigizwe n’ibihugu bisaga 30.

Dr.Frank azwiho kuba ari we watangije igitekerezo cyo gushinga ihuriro ryiswe ‘Rwanda Wildlife’ rigamije kubungabunga ibidukikije ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1999. Yabaye Umujyanama wihariye wa Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amazi, Amashyamba na Mine mu 2005.

Dr.Habineza yagiye yandika mu binyamakuru binyuranye birimo Umuseso, RwandaNewsline na Rwanda Herald ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, Dr. Habineza yabaye Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ryitwa ‘Nile Basin Discourse’mu Rwanda kuva mu 2006-2009. Iri ni ihuriro rigizwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta isaga 50.

Dr.Frank Habineza yayoboye ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ku bijyanye n’Amazi, Isuku n’Ibidukikije (RWASEF).

Dr Habineza avuga ko anezezwa no kuba afite umuryango umukunda, nk’umunyapolitiki icyo akunda gutekerezaho ni ‘Kurwanya ubukene no kugira umutekeno urambye’.

Urwego Dr Frank yifuza kuzageraho muri Politiki, ni ukuzaba Perezida w’u Rwanda.

Umuntu afatatiraho icyitegererezo ni intwari y’Abahinde, Mahatma Gandhi.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), riremewe mu Rwanda kuva ku wa 9 Kanama 2013.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com