bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abakerarugendo babiri bashimutiwe muri Pariki ya Virunga
Amakuru

RDC: Abakerarugendo babiri bashimutiwe muri Pariki ya Virunga

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, abakerarugendo babiri b’Abongereza bashimutiwe muri Pariki ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Radiyo Okapi itangaza ko abo bakerarugendo bashimutiwe hagati ya Kibumba na Nyiragongo muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko sosiyeti sivile muri aka gace ibitangaza, ngo bashimuswe ubwo baganaga i Goma bari kumwe n’abashinzwe kuyobora abakerarugendo.

Ubwo bari bavuye gusura mu gace Kibumba ngo nibwo imodoka barimo yaguye mu gatego k’inyeshyamba, umwe mu bari babayoboye aricwa abandi barashimutwa.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itangazamakuru (ICCN), Joël Wengamulay atangaza ko hanengwa iki gikorwa cyakorewe abakerarugendo ndetse ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane ababa bihishe inyuma y’iryo shimutwa.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Izindi wakunda

Bwiza.com