bwiza.com
Ahabanza » Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye
Amakuru

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Umuyobozi w’ akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yeguye ku buyobozi, mu gitondo cyo ku wa tariki ya 13 Gicurasi 2018.

Amakuru agera kuri bwiza.com, aremeza ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, yatanze ibaruwa isaba kwegura ku mirimo yo kuyobora akarere ka Rusizi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa City Radio, yavuze ko atanze ibaruwa isaba kwegura ku bushake bwe.

Abajijwe niba atababajwe no kuva mu kazi, yasubije agaragaza ko nta kibazo afite, anaseka agira ati “Nta kibazo mfite, kandi nta n’icyo akarere gafite .”

Harerimana Frederic yeguye ku mirimo ye nyuma yaho muri iki cyumweru, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nabo beguye, twombi tukaba turi mu ntara y’i Burengerazuba.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Bruce May 13, 2018 at 3:47 pm

Niyegure. Buriya i shingano yahawe zamunamiye. Abatekinitse bose babeshya ko abaturage ari abakire watakimbizwa wote

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com