bwiza.com
Ahabanza » Iyo modoka yinjyane uyihe Hamissa Mobetto – Zari Hassan
Imyidagaduro

Iyo modoka yinjyane uyihe Hamissa Mobetto – Zari Hassan

Zari Hassan umuze iminsi ari kuvugwa cyane mu binyamakuru bitewe ahanini n’umusore uzwi nka Ringtone umaze iminsi amugaragariza urukundo rudanzwe kugeza nubwo amuguriye imodoka nk’impano nubwo Zari atigeze ayakira ahubwo akamubwira ko yayiha Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond.

Mu mpera z’iki cyumweru ubwo zari yari afite gahunda y’igitaramo muri Kenya ari naho uyu Ringtone akorera umuziki kitwa The Color purple concert akaza gutegurirwa imodoka n’ubwo atayakiriye.

Nyuma yibi byose hari hitezwe icyo Zari aza kubivugaho kuko ibi byose byabaye bisa nkaho ahuze cyane kuko imbaraga zose yari yazishyize ku gitaramo yari ahafite(muri Kenya).

Zari abajijwe n’abafana ubwo yari muri Kenya kubijyanye n’ibyamuvuzweho na Ringtone yasubije ko atanamuzi cyokora amusezeranya kuza mushakisha kuri google(urubuga bifashisha bashaka amakuru kumuntu cyangwa kubintu) akamenya uwo ariwe

yagize ati”ntagitekerezo mfite kuri Ringtone ariko nzamushaka kuri google buriya nzamumenya”

Yakomeje abazwa niba koko yari kwkira iriya modoka yari yamuzaniye yasubije ko ibyiza ari uko yayiha Mobetto kuko ariwe uri mubukene bukabije
Yagize ati”…Nayishyire Mobetto niwe yagirira akamaro kuko ari mu bukene bukabije”

Ibi Zari yabitangaje nyuma yo gutanagriza kuri televiziyo imwe yo muri Kenya ko atazi uwo Ringtone wamupfiriye ariko amusezeranya ko azajya kuri google akamushakisha akamenya uwo ariwe.

Kuva Zari yamenya ko Hamissa Mobetto yamutwariye umugabo ndetse bakanabyarana umwana umubano wabo bombi wajemo agatotsi kugeza n’ubwo bacyocyorana ku mbuga nkoranya mbaga gusa biza kurangira, kugeza ubu Zari ntagikundana na Diamond ku mpamvu zo kumuca inyuma ndetse akagera naho amwubahuka nk’uko abyitangariza.

Mobetto wabyaranye na Diamond yasabiwe guhabwa imodoka yari igenewe zari

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Umusore washakaga guha Zari impano y’imodoka yahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga-Amafoto

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com