bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Abakozi b’ibitaro bya Kibogora n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho bibutse ababikoragamo bazize Jenoside
Amakuru

Nyamasheke: Abakozi b’ibitaro bya Kibogora n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho bibutse ababikoragamo bazize Jenoside

?

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaro bya Kibogora biherereye mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke na bimwe mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho byibutse abari abakozi babyo bishwe muri jenoside.

Abibutswe bari abakozi  bagera kuri 30 babiguyemo, barimo 15 baguye mu bitaro ubwabyo, abandi 15 bicirwa mu bigo nderabuzima, abarwayi, abarwaza, n’abagemuriraga abarwariye muri ibi bitaro.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Nyiransabimana Juliette wabirokokeyemo akaba yari amaze imyaka  4 abikoramo  icyo gihe, yavuze ko Abatutsi bakoraga muri ibi bitaro batangiye gukorerwa ubugome ndengakamere kuva mu 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga.

Yagize ati’’ twkorewe ubugome ndengakamere, tubukorerwa n’abo twitagaho buri munsi tubavura nyamara twe ntibatugirira imbabazi ngo bite no kuri ubwo bugwaneza twabagiriraga, bajyaga kwica umuntu asa n’uwapfuye kare, ariko ku bw’amahirwe bamwe twararokotse, turiho, turibuka twiyubaka.’’

Mukarusine Consolée warokokeye ku kigo nderabuzima cya Hanika mu murenge w’ubu wa Macuba, na we yavuze urupfu rubi  bagenzi be bishwe nyamara  ababishe ari abo bitangiraga umunsi ku munsi.

Ashima Leta yahumurije abarokotse Jenoside ikabagarurira icyizere cyo kubaho, ko nubwo  ibikomere bitabura ariko  bariho kandi bafite umutekano usesuye.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo, Twagirayezu Zacharie, yagaye cyane Interahamwe  zishe abarwayi n’abarwaza, zikagera n’ubwo zica abari bashinzwe kugarurira ubuzima abagiye kubutakaza, avuga ko mu bitaro hatangirwa ubuzima hadatangirwa urupfu, anasaba kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge birinda icyo ari cyo cyose cyabajyana mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati’’ abana bigishwe ibyiza,bigishwe ubunyarwanda, haba mu miryango ndetse no mu mashuri, amahano nk’aya ntazongere ukundi mu gihugu cyacu. Uwaba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside we namugira inama yo kuyimira bunguri kuko nayigaragaza atazihanganirwa na gato.’’

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima 13 bibishamikiyeho, bakusanije  inkunga y’amafaranga 1.300.000 azagurira isakaro abarokotse Jenoside bagera kuri 5 batishoboye.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com