bwiza.com
Ahabanza » Inzobere z’abaganga b’Abanyamerika zigiye kumara iminsi 10 mu Rwanda zivura umwingo n’ibibari
Amakuru

Inzobere z’abaganga b’Abanyamerika zigiye kumara iminsi 10 mu Rwanda zivura umwingo n’ibibari

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, nibwo inzobere z’abaganga b’Abanyamerika basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, bakaba bazamara iminsi 10 mu Rwanda bavura umwingo n’ibibari.

Aba baganga bazaba bavurira mu bitaro bya Gitwe biherereye mu karere ka Ruhango, ubuyobozi bwabyo bukavuga ko bizeye ko hari umubare munini w’abarwayi bazasiga bavuye.

Umwarimu muri kaminuza ya Gitwe ishami ry’ubuvuzi, Dr.Emmanuel Osuagwu, atangaza ko aba baganga batangiye gukorana n’ibi bitaro kuva mu 2005, buri mwaka bakaba baza mu Rwanda.

Agira ati “baza rimwe cyangwa kabiri mu mwaka, baza hano kudufasha babaga abafite ibibari, abafite imyingo n’izindi ndwara, bagizwe n’itsinda rituruka i Boston n’abandi baturuka muri Univerisite ya Nebraska”.

Akomeza avuga ko inshuro bagiye baza mu Rwanda, byagiriye benshi akamaro, bakavurwa uburwayi bari bamaranye imyaka myinshi.

Ati “ ni ibintu bitangaje cyane, bagiriye abantu benshi umumaro, bagataha batunganye bameze neza, abafite ibibari barabibaze, ni ibintu byagiriye igihugu akamaro cyane mu buryo butangaje,…

Avuga ko aba baganga baza mu Rwanda mu buryo bwo gutera inkunga, akanashishikariza abarwayi kudacikana n’aya mahirwe mu gihe baba bafite ubu burwayi bwatangajwe haruguru.

Mukiganiro Bwiza.com yagiranye na… umwe muri aba baganga, yavuze ko bahamagarira umuntu wese waba urwaye imwe muri izi ndwara kwihutira kuza kuyivuza aho bazaba bakorera i Gitwe.

Agatanga icyizere ko mu minsi 10 bazamara mu Rwanda, bazavura umubare munini w’abarwayi, by’umwihariko ko mu gihe haba hari uwacikanwe, ko banamuvura bagarutse.

Aba baganga baje kuvura ariko bafite na gahunda yo kugirana ubufatanye n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi rishingiye ku buvuzi. Ni itsinda rigizwe n’abaganga 18.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com