bwiza.com
Ahabanza » Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto
Imikino

Rayon Sports yageze i Dar Es Salam yakirwa mu buryo bukomeye -Amafoto

Abakinnyi bose bafite akanyamuneza

Rayon Sports yahagurutse hano mu Rwanda i saa tanu n’igice z’igicuku yerekeza i Dar Es Salam ho muri Tanzaniya kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 aho yahagurukanye abakinnyi 18 bazakurwamo abazakina na Young Africans mu marushanwa ya CAF Confederation cup ndetse abakinnyi bose bakaba bamaze kuhagera 

Ni nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports inganyirije i Kigali n’ikipe ya Gormahia ikinamo umunyarwanda Tuyisenge Jacques mu mukino wa mbere wo mu matsinda, kuri ubu Rayon Sports ikurikijeho ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya aho biteganyijwe ko zigomba gukina kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru abakinnyi bose n’abatoza uretse Janot Witakenge, umutoza wungirije uri bubasange yo kuri uyu wa kabiri 15 Gicurasi 2018, bameze neza aho bacumbitse muri Serena Hoteri I herereye i Dar Es Salam

Kuri ubu abakinnyi bose n’ikipe baritegura umukino bafite kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.

Urutonde rw’abakinnyi bari kumwe biteguye umukino harimo:

  • Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C,1)
  • Ndayusenga Kassim (GK, 29)
  • Thierry Manzi 4
  • Irambona Eric Gisa 17
  • Ange Mutsinzi Jimmy 5
  • Mugabo Gabriel Gaby 2
  • Mugisha Francois Master 25
  • Pierrot Kwizera 23
  • Saddam Nyandwi 16
  • Eric Rutanga Alba 3
  • Mugume Yassin 18
  • Djabel Manishimwe 28
  • Kevin Muhire 8
  • Caleb Bonfils Bimenyimana 7
  • Shaban Hussein Tchabalala 11
  • Christ Mbondy 9
  • Diarra Ismaila 20
  • Yannick Mukunzi 6
  • Serena Hoteli yo muri Tanzaniya iri muzihenze
    Abakinnyi bose bafite akanyamuneza
    Mugisha Fracois bakunze kwita Master
    Pierrot,Caleb na Christ Mbondi bafata akayaga
    Manzi Thierry i Dar Es Slam
    Yanick Mukunzi ari kuganira n’abakunzi be kuri Telefone ye

    Amafoto:Inyarwanda

  • Kanda Subscribe kuri iyi channel ujye wibonera amakuru agezweho muburyo bw’amashusho

 

Izindi wakunda

Bwiza.com