bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 59 yasanzwe mu giti cy’imyembe yapfuye
Amakuru

Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 59 yasanzwe mu giti cy’imyembe yapfuye

Urupfu rwa Ngendahayo rwateje urujijo mu baturage

Mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Gasayo, umurenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu ruteye urujijo rw’umusaza, Ngendahayo Jean w’imyaka 59  y’amavuko, wabyutse saa munani z’ijoro  zo ku cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018, ajya kwihagarika ntiyagaruka mu nzu, mu gitondo bamusanga mu giti cy’imyembe ho amanitse yapfuye.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasayo, Niyonsenga Jean Pierre, avuga ko ntawe bazi uyu musaza bari bafitanye amakimbirane.

Nta kibazo cy’amakimbirane yari afitanye n’umuryango, ngo yari aryamanye n’umugore we, bigeze mu gicuku nka saa munani arabyuka ajya hanze ntiyagaruka.

Yagize ati’’ ni urupfu natwe rwatubereye amayobera kuko uretse kuba muri ibi byumweru 3 bishize wabonaga asa n’uwahinduye imyifatire, ameze nk’ufite ihungabana, ameze nk’ujujamye atagisabana cyane nka mbere, ahora acecetse cyane, nta kindi kibazo kizwi yari afitanye n’umuntu wese cyamutera kwiyambura ubuzima gutyo, ni yo mpamvu n’abaturage bose byababereye inshoberamahanga.’’

Avuga ko amakuru yayabwiwe n’umugore wa nyakwigendera witwa  Mukarubibi Bétrice w’imyaka  54 y’amavuko, ngo ubwo yasohokaga agiye kwihagarika, undi yarakomeje araryama arasinzira akangutse saa kumi z’igitondo abura umugabo iruhande rwe, ni ko guhamagara abana bagira ngo yaba yagiye mu murima yibeshye amasaha, bagiye gushaka baraheba.

Ngo baragarutse mu gitondo bukeye bahamagara abaturanyi batangira ku mushakisha, ni bwo  bamubonye mu giti cy’umwembe cyo munsi y’urugo yimanikishije umugozi, bikekwa ko ari we waba yiyahuye kuko batumvise ataka ngo bakeke ko ari abagizi ba nabi baba bamwishe bakahamumanika.

Uyu musaza wari usanzwe ari umuhinzi mworozi,ari n’umucuruzi w’amatungo magufi n’ibiyakomokaho,ngo nubwo muri iyi minsi ubukungu bwe bwasaga n’ubwagabanutse ugereranije no mu bihe bishize, ngo nta kibazo cy’ubukene bukabije yari afite ngo babe banakeka ko ari cyo cyamuteye kwiyahura.

Ngendahayo Jean yashyinguwe ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi, nta suzuma rindi ryiriwe ribaho, akaba asize umugore n’abana 8,ubuyobozi bukavuga ko urupfu rwe rwateye igikuba gikomeye mu baturage kuko ngo bakibibonamo amayobera.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com