bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica
Amakuru

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Mityana, iri mu iperereza ry’umusaza w’imyaka 80 bikekwa ko yaba yarashe umugore we akamwica.

Nk’uko polisi yabitangarije chimpreports, ngo umusaza witwa Samuel Baliluno w’imyaka 80, acyekwaho kurasa umugore we, Agnes Nakimera mu rutugu ahita apfa.

Umuvugizi wa polisi mu gace ka Mityana, rejiyo ya Wamala, Kikandwa (Sub County), Nobert Ochom,  yagize ati “Nyakwigendera yagiranye amakimbirane n’umugabo we bari mu cyumba, ari nacyo cyatumye afata imbunda aramurasa nyuma na we arirasa ntiyapfa”.

Yakomeje avuga ko ubwo abaturanyi bari batabaye, uyu musaza yagerageje no kubarasaho.

Nakimera yajyanywe ku kigo nderabuzima kiri mu gace ka Bukomero aba ariho ashiriramo umwuka. Umusaza we yajyanwe mu bitaro bikuru bya Mulago, ubu akaba ari naho akivurirwa ibikomere byaho yirashe. Polisi ikaba yarakuye mu nzu yabo imbunda nto ya pisitori ifite nimero UG IND 500002876 .

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Izindi wakunda

Bwiza.com