bwiza.com
Ahabanza » Ese waba uzi impamvu igitsina gabo gikunda abakobwa bafite amabuno manini?
Urukundo

Ese waba uzi impamvu igitsina gabo gikunda abakobwa bafite amabuno manini?

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsinagore cyane cyane hitawe ku itandukaniro riri hagati y’imiterere y’umubiri w’umukobwa n’umusore. Nk’uko rero na none abagore bose usanga hari imiterere badahuje ugendeye ku bigaragara inyuma[forme], usanga hari umwihariko w’abagore bafite ibibuno binini bagira mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abagabo kurenza abifitiye ibibuno bito.

Umuntu ashobora kwibaza impamvu y’iyi myitwarire iranga abagabo n’abasore iyo babonye ikibuno kinini, ariko iwaculove.com kuri iyi nshuro turagaragaza zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera abagabo n’abasore gukunda byimazeyo abagore n’abakobwa bafite amabuno manini.

1. Ni kamere y’abagabo

Inyigo yakozwe na Gallup, umwarimu muri kaminuza ya Albany, yagaragaje ko muri kamere karemano y’abagabo harimo imyumvire yuko umugore cyangwa umukobwa ufite ikibuno kinini, aba ariwe wavamo umugore ubyara abana neza.

2. Biryoshya imibonano mpuzabitsina

Ku bagabo n’abasore benshi, iyo babonye umukobwa cyangwa umugore ufite amabuno manini kandi aremetse neza, nta kindi bahita batekereza uretse imibonano mpuzabitsina. Abagabo bumva ko umugore uteye atyo ashimisha cyane mu buriri.

3. Bumva ko amabuno manini ariyo agaraza umuntu ukuze

Benshi mu bagabo babajijwe impamvu bakunda amabuno manini, ngo bavuze ko ikibuno kinini kiryoheye kugikorakora. Ibi ni kamere ya benshi mu bagabo kuko akenshi bashimishwa n’ibintu bibiri, aribyo Kureba no Gukoraho. Abagabo rero bashimishwa cyane no gukorakora ku kibuno kinini.

4. Abafite ikibuno kinini bakunze kurangwa n’ubuhanaga budasanzwe

Inyigo yakorewe muri kaminuza ya Oxford ngo yagaragaje ko abagore n’abakobwa bafite amabuno manini akenshi baba bafite n’ubwenge bwinshi kurusha abafite amabuno mato. Ibi ngo biterwa n’ibinure byinshi biba ku kibuno, bituma imisemburo yitwa Omega3, yiyongera cyane kandi ari nayo ituma ubwonko bukora neza cyane mu bijyanye n’ubwenge.

Abenshi ntimwari muzi ese mubyukuri n’iki gituma abagabo bakunda abakobwa bafite amabuno manini gusa nkuko inzobere zagiye zibigaragaza kuri ubu mu bashije kumenya neza ikiba kihishe inyuma yo gukunda amabuno manini kubagabo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!