bwiza.com
TUBAMENYE

Ibintu 10 wamenya kuri Olive Lembe, umugore wa perezida Kabila- AMAFOTO

Amazina ye yose, ni Marie Olive Lembe di Sita, akaba umugore wa Perezida Joseph  Kabila, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imyaka ishize ari 12 bashakanye.

Olive Lembe, umufasha wa Perezida Kabila wa Congo

1.yavutse ku wa 29 Nyakanga 1976, ubu afite imyaka 41 y’amavuko. Yavukiye i Kailo mu Ntara ya Maniema, imwe muri 26 zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

  1. Olive avuka ku babyeyi, Sita Kinsumbu (se) wo mu bwoko bw’Abayombe na nyina, Kasembe Okomba ukomoka mu bwoko bw’Aba- Anamongo. Se yari umucukuzi wa zahabu uzwi cyane mu duce twa Kalima na Sirima.

3.Mu mwaka wa 1980 nibwo (se) Sita Kinsumbu, yapfuye, nyina Kasembe ashakana n’umubiligi, Camille Adam wari inshuti magara n’umugabo we mukuru wari umaze kwitaba Imana bakoranaga muri sosiyeti ya Sakima yacukuraga amabuye y’agaciro mu gace ka Kivu na Maniéma.

4.Amashuli abanza, Olive yayize mu kigo cya Mushindi (1982 -1987), amashuli yisumbuye yayakomereje muri ‘Institut Maendeleo de Goma’ (1987 -1992). Ubwo yari mu mashuri yisumbuye nyina na musaza we, Jean-Paul Thierry bagiye kuba mu Bubiligi bajyanwe na Adam [umugabo wa nyina], Olive asigara muri Congo, arangije no kwiga ahaguma akora ubucuruzi.

5.Ahagana mu 1999, nibwo Joseph Kabila yamenyanye na Olive, ubwo Kabila yari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka undi na we ari umucuruzi w’imyaka, mu 2001 nibwo Olive yamubyariye umwana w’umukobwa, bamwita Sifa Kabila, izina rya nyirakuru, Sifa Mahanya[ubyara Joseph Kabila].

6.Olive amaze kumenyana na Kabila, byamuhesheje amasoko yo kuzajya agemura ibiribwa mu buyobozi bukuru bwa gisirikare i Goma ndetse no gukorana n’abandi bashoramari bakomeye. Muri iki gihe nibwo yabashije gusohoza igihugu ajya i Dubai kurangurayo ibicuruzwa.

7.Ku itariki ya 1 Kamena 2006, nyuma y’ibihuha byari bimaze kuba byinshi, nibwo hatangajwe ubukwe bwa Perezida Joseph Kabila,  wari umaze imyaka itanu ku buperezida na Olive Lembe, buba ku wa 17 Kamena 2006 i Kinshasa, basezeranywa n’abasenyeri babiri, Angilikani n’umunyagatolika.

8.Nyuma y’imyaka ibiri babanye byemewe n’amategeko na kiliziya, Olive yabyaye umwana wa kabili, w’umuhungu witwa Laurent-Désiré Kabila Junior, izina rya Sekuru [ubyara Joseph Kabil].

9.Marie Olive Lembe Di Sita aza ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, beza, rwagiye rushyira ku binyamakuru bitandukanye.

10.Imico ya Olive Lembe ngo itandukanye n’iy’abamubanjirije. Avugwaho kwicisha bugufi, gusabana n’abaturage, guharanira iterambere ry’abagore no guharanira icyateza imbere abaturage ba Congo muri rusange.

Marie Olive Lembe avugwaho kwicisha bugufi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com