bwiza.com
Urukundo

Mwarimu unyigisha yaryamanye n’umukunzi wanjye ngo mbone amanota none ndumva nabuze amahoro, nkore iki?

Umusomyi wacu yatwandikiye adusaba ko twamugira inama ku kibazo kimuremereye yifuje kubasangiza ngo mu mugire inama.

aragira ati”Nanditse ubu butumwa umutwe uri kundya, umutima wanjye wamenetse.umukunzi  wanjye yakoze ibintu agira ngo amafashe ariko aho bigeze ndumva ngiye kumureka.Ndi mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza imwe hano I Kigali.Uyu mukobwa twamenyanye ngeze mu mwaka wa kabiri, gukundana kwacu urebye ahanini kwatewe nuko twiganaga.

Mu myaka yose maze muri kaminuza, ntabwo kwiga byanyoroheye kuko inshuro nyinshi wasanga amasomo yamfashe.Nta ko ntagira ngo nige ariko namwe murabizi ko twese mu ishuri tutanganya ubwenge.

Umwaka ushize nabwo nawurangije mfite amasomo atatu yamfashe, biba ngombwa ko nongera kuyasubiramo uyu mwaka.Sheri wanjye we nta kibazo ajya agira, kuva muwa mbere, nta na somo na rimwe riramufata.

Mu minsi ishize ubwo bamanikaga amasomo y’ibizami twakoze, nagiye kureba numva n’ubundi nta kidasanzwe nakoze ariko nkishyiramo akanyabugabo ko Imana irabijyamo dore ko nkunda gusenga.

Ubwo nageraga aho bamanika amanota, naratunguwe mbonye mu masomo yose yari yamfashe nta na rimwe ndi munsi y’amanota 60 ku ijana.

Namaze hafi icyumeru ndi mu byishimo bidasanzwe kubw’ayo manota.

Muri uku kwa gatatu ubwo twari tuvuye kureba umupira, nahuye na Nadine, inshuti ya sheri wanjye.Namusuhuzanyije ibyishimo byinshi, ndetse inkuru ya mbere namubwiye yari iy’uko twese tuzambarira amakanzu rimwe.

Nadine yabanje gutekereza nk’aho hari icyo atumvise, mubajije ambwira ko namuha akanya gahagije tukaganira neza.

Nadine nubwo ari inshuti ya sheri wanjye, ntabwo dukunze kugirana ibiganiro byinshi cyanwa se byihariye.Nadine yambwiye amakuru numva nkutse umutima.

Yambwiye ko amanota yose nabonye nayaheshejwe na sheri wanjye, ambwira ko byamusabye kuryamana na mwalimu, umwe mu batwigisha ari nawe wabingiriyemo byose ngatsinda.

Nadine nabanje kumufata nk’umusazi, anyereka message yafotoye za sheri wanjye yagiye yoherezanya n’uwo mwalimu, bavugana igihe bahurira kuri hoteli.

Natashye numva nataye umutwe, niyemeza kujya kubibaza sheri , ambwira ko ibyo yakoze ari urukundo ankunda, ko atifuzaga ko nsigara muwa Kane njyenyine abandi barangije.

Umutimwa umwe umbwira kumureka kuko ajya kujyayo atambajije, undi ukambuza dore ko ibyo yakoze arinjye byagiriye akamaro, none mbigenze nte?

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

kigaga 03/06/2018 10:37 pm at 10:37 pm

Waba umuswa wa muhungu we, aguhesheje diploma ubutaha azaguhesha akazi keza numwitesha uzapfa uri umushomeri wagirango ntuzi uko abashomeri buzuye hano hanze

Subiza
Do 05/07/2019 11:00 am at 11:00 am

Umwanze yarakwitangiye bigeze hariya waba uri umugome, waba umuteye intimba y’ubuzima bwose, n’undi mukobwa wabyumva ntiyazagukunda.
Uzi kugira ngo umukobwa yemere kuryamana n’umuntu adakunda kubura wowe uburemere bifite?
Niba nawe umenye ko yabikoze kubera wowe, none se numureka uzakura hehe isugi (ko ushobora noneho kuzayobera ku ndaya utabizi)?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!