bwiza.com
Ahabanza » Inkomoko y’insigamigani ‘Gupfa agatandabazimu’, ikomoka ku rupfu rwa Yuhi IV Gahindiro
Amateka n'umuco mu Rwanda

Inkomoko y’insigamigani ‘Gupfa agatandabazimu’, ikomoka ku rupfu rwa Yuhi IV Gahindiro

Insigamigani ‘Gupfa agatandabazimu’ niyo izwiho kuba inkomoko y’urupfu rw’umwami w’u Rwanda, Yuhi IV Gahindiro, azize gutatira igihango yagiranye na nyirakuru witwaga Mitunga.

Yuhi IV Gahindiro yimye ingoma ahasaga mu1746

Yari mwene Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo na Nyiratunga. Yagiye ku ngoma azunguye se, yimikirwa mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana kwa Nangingare, hahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama. Amateka ntatubwira neza igihe Gahindiro yamaze ku ngoma, gusa ikizwi neza nI uko yimye ingoma akiri muto byatumye u Rwanda rumara imyaka 20 rutegekwa na nyina witwaga Nyiratunga.

Gahindiro ni umwe mu bami bane b’Abanyiginya babaye ibirangirire aribo, Ruganzu Ndoli;Cyilima Rujugira;Yuhi Gahindiro; ndetse na Kigeli Rwabugiri.

Mu bisigo by’u Rwanda,iyo bageze kuri Gahindiro bagira bati “Gahindiro wa Nyiratunga umupfakazi wa Gihana rurema yaramuhanze imuhereza ingabe ayikesha se Mibambwe Sentabyo mu bisekuru akaba Mutangatiro’’.

Itiro ni ibitotsi, impamvu bamwitaga  Mutangatiro ni uko ku ngoma ye, u Rwanda rwaranzwe n’Amahoro asesuye, iterambere ndetse n’ibihugu by’ibituranyi nk’Igisaka cyabyungukiyemo, kibona amahoro, biturutse ku mwami w’u Rwanda, Yuhi IV Gahindiro.

Itanga rye, biturutse mu gutatira igihango

Rugaju rwa Mutimbo, Bitorwa ndetse na Gahindiro ka Mibambwe nibo bapfuye imfu zikurikiranye, ibi byiswe Agatandabazimu.

Rugaju yari mwene Mutimbo akaba inshuti magara ya Gahindiro ka Mibambwe. Ku ngoma ya Gahindiro  Rugaju rwa Mutimbo  yaje kugirana urwango rukomeye cyane na Bitorwa wari umuhungu wa Mitunga, nuko Gahindiro arabicaza ngo abunge ariko Bitorwa arinangira ati “sin akwiyunga na Rugaju kuko ndamwanga cyane”.

Inkuru y’uburyo Bitorwa wa Mitunga yageze ibwami kugeza ubwo ahabaye umutoni

Umukecuru witwaga Mitunga wari nyirakuru wa Gahindiro, yazanye umuhungu we Bitorwa amuha Gahindiro agira ati “nguyu umwana wanjye umuhake, ntuzamwice cyangwa ngo umunyage kuko byazakubera nabi ku buryo byazakuviramo no gutanga [gupfa]’’.

Uwo Bitorwa yari Mparaye wapfanye na Rulinda ku ngoma ya Cyilima II Rujugira, agororerwa nka Rusuka,ni ukuvuga ko ntawagombaga gupfa cyangwa kunyagwa mu muryango we.

Gahindiro amaze kugerageza kunga Rugaju na Bitorwa ,bikarangira Bitorwa avuze ko atakwiyunga na Rugaju, byababaje Gahindiro cyane ahitamo gutanga Bitorwa arapfa.

Akimara gupfa Rugaju yatangiye gufatwa n’ikintu kikamwesura hasi akamera nk’upfuye, ngo babikoze Gahindiro yihutiye kujya kumusura mu rugo iwe i Mulinja. Rugaju yamutekerereje uko byagenze iby’ifatwa rye, Gahindiro arumirwa.

mu nzira ataha Gahindiro, Rugaju yamuherekeje babonye ibisiga byari biri ku nyama zo guterekera ngo bahashye iby’indrwara ya Rugaju,nuko Gahindiro asaba umwami n’umuheto arasa ibyo bisiga ndetse aranabihamya, guhera ubwo nawe araremba, ageze iwe aratanga.

Abantu bose bahuriye ku kintu kimwe cy’uko Rugaju ariwe waroze Gahindiro, nawe baramutanga arapfa.

Bose ari Bitorwa, Gahindiro ndetse na Rugaju baba bapfuye batyo bakurikirana,  babyita ‘Agatandabazimu’ kuko bacyekaga ko bishwe n’umuzimu wa Mitunga.

Gupfa urw’Agatandabazimu, babivuga iyo abantu bapfuye inkurikirane kandi bazize ikintu kimwe.

Mbarushimana Africa/Bwiza.Com

Izindi wakunda

Bwiza.com