bwiza.com
Ahabanza » Kayonza: Abaregaga abakozi ba Sacco Ndego, ntibishimiye indishyi bahawe
Amakuru

Kayonza: Abaregaga abakozi ba Sacco Ndego, ntibishimiye indishyi bahawe

Urubanza ubushinjacyaha mu karereka Ngoma rwaregagamo abari abakozi ba Sacco Ndego, mu karere ka Kayonza, bakatiwe igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni icyenda n’ibihumbi magana arindwi mirongo itandatu na birindwi n’amafaranga magana ane na makumyabiri ( 9,767,420) kuri buri wese.

Ibi ni ibyavuye mu isoma ry’uru rubanza ryabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2018.

Bamwe mu baturage bari muri uru rubanza,   bavuga   ko batishimiye indishyi urukiko rwategetse ko aba bagabo baha abaturage .

Bavugako ibi babishingira ku mvune bahuye na zo baza muri uru rubanza ,aho bakoreshaga amafaranga menshi y’amatike , kuko byasabaga gutega moto bishyuraga ibihumbi cumi na bitanu ₍15000₎baruzamo, ikindi bashingiraho ngo ni uko ari bo bahemukiwe , bakajyanwa mu nkiko ,abandi bakishyuzwa amafaranga batigeze baguza iyi SACCO.

Uku gusiragira baza mu rubanza ngo byabatwaye amafaranga menshi , hiyongereyeho n’ibihumbi Magana atanu(500.000 ) yo kwishyura umwunganizi wabo, bavuka bahombye cyane ugereranije nayo umucamanza Rwenyaguza Emmanuel yategetse ko bahabwa.

Munganyinka Béatrice umwe mu baturage bakorewe amanyanga ku ma konti yabo , wanditsweho inguzanyo ingana na miliyoni ,akanabikuzwa kuri konti ye atabizi ,ataranigeze ayasaba , avuga ko indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi Magana arindwi na makumyabiri na bibiri(722.000), hakubiyemoibihumbi magana atanu (500.000) y’igihembo cy’Avocat , we agasigarana ibihumbi magana abiri na makumyabiri na bibiri.)

Ni ikibazo ahuriyeho n’abandi baturage bari kumwe mu rubanza kuko bose ubucamanza bwategetse ko aba bakoreraga Sacco bafatanije na Sacco ihagarariwe n’umuyobozi wayo bagomba guha buri muturage indishyi zingana n’ibihumbi Magana abiri na makumyabiri na bibiri (222.000)

Harisson Mutabazi Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, avuga ko mu gihe abaturage batishimiye imikirize y’urubanza, bafite uburenganzira bwo kujurira bakagaragaza ingingo batishimiye zigasubirwamo ,ariko bakabikora bitarengeje iminsi mirongo itatu ,uhereye igihe rwasomewe.

Abaturage icyenda muri 10 bari bashoboye kubona igarama , nibo bavuga ko batishimiye indishyi bahawe naho umwe we ubucamanza bwagaragaje ko yatsinzwe.

Gusa uyu watsinzwe atunga agatoki umucamanza Rwenyaguza Emmanuel ko ari we wabikoze ,bitewe n’ uko uyu muturage Musabyimana Vianney ,yagiye kumurega muri minisiteri y’ubutabera ,mu rukiko rw’ikirenga ndetse no m’ubuvugizi bw’inkiko mu Rwanda,akaba ari yo mpamvu ikirego cye ubucamanza bwavuze ko nta shingiro gifite.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 10 Mutarama 2018, rwaburanishijwe incuro icyenda.

Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu zikabakaba miliyoni makumyabiri na zirindwi (27.000.000 ) buri muntu, muri uru rubanza abaturage bari basabye indishyi zingana na miliyoni mirongo itandatu (60.000.000).

Uwambayinema M.Jeanne / bwiza .com

Izindi wakunda

Bwiza.com