bwiza.com
Ahabanza » Intebe y’ubumeya ubanza bayirwanira ihanda, urutonde rw’abayigera ni rurerure
Featured IBYEGERANYO

Intebe y’ubumeya ubanza bayirwanira ihanda, urutonde rw’abayigera ni rurerure

*Sakwe sakwe !

Soma.

*Yiigere uyiveho !

Ngicyo.

*Intebe ya Meya!

Inkubiri yo kwegura kw’abameya na bamwe mu bagize nyobozi yongeye kwaduka mu Rwanda, aho bamwe bavaho badateye kabiri. Meya wari uw’agateganyo wa Gicumbi, Sewase Jean Claude aciye agahigo ko kumara igihe gito kuri iriya ntebe, kuko yayoboye iminsi itandatu gusa agahita yegura.

Mbere ye, hari abagiye bamara amezi, umwaka ndetse n’abamaze ibiri. Ni byo Bwiza.com igiye kugarukaho.

‘Tour du Rwanda’ nk’uko bamwe bayita, imaze kuzenguruka intara zose: Uburengerazuba (Rusizi, Nyabihu na Rubavu), Uburasirazuba (Bugesera na Nyagatare), Amajyepfo (Ruhango na Huye), Amajyaruguru (Gicumbi); n’umujyi wa Kigali.

Abameya batatinze ku buyobozi

Sewase Jean Claude

1.Sewase Jean Claude, Gicumbi: Uyu murezi wabyigiye akayobora ishuri mu murenge wa Masaka ya Kicukiro, yabaye Meya w’agateganyo wa Gicumbi asimbuye Mudaheranwa Juvenal wari umaze kwegurana na nyobozi ye, ku wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2018.

Sewase Jean Claude yahise agirirwa icyizere n’abajyanama bagenzi be, bamushinga kuba yicaye muri iriya ntebe.

Bidateye kabiri, kuwa kane tariki ya 31 aba yanditse asaba kwegura, ngo “Afite urubanza nshinjabyaha atararangiza”. Benshi bibajije niba ari undi mukino ubiri inyuma, bibaza niba atari akibuka urwo rubanza umunsi yemeraga kwigera iriya ntebe.

Uyu mugabo ufite uburambe mu buyobozi bw’amashuri, nta wavuga ko yarashwe n’ingoma. Ibyo atize, yabiboneye mu kazi, cyangwa yarabitojwe, kuko yabyirukiye akanasorekera mu rugo rw’umuyobozi. Se umubyara Karangwa Claudien, yabaye Burugumesitiri wa Komini Kinyami igihe kinini, nyuma aza kuba Meya w’akarere ka Rebero, aheruka aba Perefe wa Byumba yari amenyerewemo; aho yavuye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Sewase Jean Claude Karangwa rero niwe uciye agahigo ko kuyobora akarere iminsi itandatu.

  1. Mubirigi Jean Marie, Nyarugenge  : Yayoboye akarere ka Nyarugenge amezi atanu, kuko yatowe mu mpera za Gashyantare 2006, avaho muri Kanama uwo mwaka.

Niwe wabaye Meya wa mbere w’akarere ka Nyarugenge mu ivugurura rishya (uturere 30).

  1. Uwizeyimana Abdul Karim, Rwamagana : Iyi nzobere mu by’ubumenyi bw’isi (Geography), yategetse aka karere umwaka udashyitse. Yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya kiyisilamu I Rwamagana, akaba n’umujyanama w’akarere. Aho Meya Uwimana Nehemie yeguriye mu nkubiri yiswe Tour du Rwanda, Karim yatorewe kumusimbura muri Gashyantare 2015. Iyi ntebe ntiyayimazemo umwaka wuzuye, kuko abayobozi b’uturere bose bahagaritswe mbere ho gato y’amatora ya Gashyantare 2016.

Aya matora Karim ntiyayitabiriye nk’umukandida, ku mpamvu ze bwite nk’uko babivuga, cyangwa z’abandi. Ubusanzwe ni umugabo utuje, wasanga iriya ntebe iticarwaho n’abatuje.

4.Mukaruriza Monique, umujyi wa Kigali: Uyu mugore waminije mu by’ubukungu n’amabanki, yayoboye umujyi wa Kigali umwaka udashyitse. Yatowe muri Gashyantare 2016.

Mukaruriza Monique

Yari umugore wa gatatu uyoboye Umujyi wa Kigali, yanabaye Minisitiri wa mbere ari nawe wa nyuma wayoboye Minisitiri y’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba mbere y’uko isenyerwa mu zindi minisiteri.

Mbere yari yarakoze mu kigo cy’imisoro n’amahoro, BK na Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda, hose ashinzwe ibirebana n’ubukungu n’imari.

Intebe y’ubumeya ntiyayitinzeho, kuko yahise agirirwa icyizere na Leta y’u Rwanda cyo kujya kuyiharararira muri Zambia.

  1. Nyamurinda Pascal, Umujyi wa Kigali: Uyu mugabo wari uzwi mu kigo gishinzwe gutanga indangamuntu NIDA, yayoboye umujyi wa Kigali igihe cy’umwaka n’ukwezi kumwe. Yatowe muri Gashyantare 2017, avaho mu ntangiriro za Mata 2018.

Ikigo NIDA yari avuyemo, cyavugwagaho imikorere ntamakemwa kubera we wakiyoboye kuva kigishingwa. Ubwitonzi n’umurava yavanye muri NIDA, byatangaga icyizere ko umujyi wa Kigali uguye ahashashe, nk’uko Min Kaboneka yabivuze umunsi Nyamurinda atorwa.

Nyamara ntibyateye kabiri, aba arambiwe ya ntebe, ishobora kuba ihanda, nyuma y’amezi make n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Ir Sagashya Didier yirukanwe ku mwanya yari akozeho amezi arindwi gusa.

Udahemuka Aimable

6.Udahemuka Aimable, Kamonyi: Uyu mugabo waba ukomoka mu ishyaka ritari ku butegetsi, yayoboye akarere ka Kamonyi umwaka n’amezi atatu gusa.

Bivugwa ko yakundaga kwishyira akizana, mu karere avukamo anakayobora maze agasabana n’incuti, urungano n’abavandimwe; bakizihirwa intagara ikaziba.

Ibi nabyo wasanga bitajyana n’iriya ntebe.

  1. Nyirahonora Theophile, Nyarugenge: Imyaka ibiri
  2. Rutayisire Origene , Nyarugenge: Imyaka ibiri
  3. Ntidendereza William, Kicukiro : Imyaka ibiri
  4. Mudaheranwa Juvenal, Gicumbi: imyaka ibiri n’amezi atatu
Ntidendereza William

Aba bose n’abandi bashobora kuba batwisobye, ntibagejeje nibura kuri ½ cya manda y’imyaka itanu.

Aba bose kandi aba ari inzobere mu bintu bimwe cyangwa ibindi, yemwe bajya kuri iriya ntebe bahagurukijwe ku zindi baba barambyemo, ariko iriya ikabananira.

Ubushakashatsi bukwiye gukomeza, bukagaragaza inkomoko y’uwo munaniro: Ese koko baba bananiwe, barananiranwa, barananirana, cyangwa barananizwa. Kunaniranwa ni ukutabasha gukorana uko ari batatu n’abatekinisiye babo; naho kunanizwa byakorwa na njyanama nayo iba irimo abashaka iriya ntebe, cyangwa bigakorwa n’izindi nzego zifite aho zihurira n’akazi kabo, dore ko nazo ziba zifite ingufu kubarusha. Mushakire aho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com