bwiza.com
Ahabanza » Ese iyo Mutara III Rudahigwa atimikwa n’abazungu yari kwitwa irihe zina?
Amateka n'umuco mu Rwanda

Ese iyo Mutara III Rudahigwa atimikwa n’abazungu yari kwitwa irihe zina?

Nkuko amateka y’u Rwanda rwo hambere abisobanura neza, abami b’u Rwanda bari abo mu bwoko bw’abanyiginya, amabanga y’abiru niyo yamenyerwagamo umuhungu w’umwami wavukanye imbuto n’uko azazungura se ku ngoma igihe yatanze.

Mbere y’umwami Kigeli III Nyamuheshera,umwami wimaga ingoma yahitaga afata izina ry’umwami ashaka nuko akongeraho iryo yiswe n’ababyeyi.

Ahasaga mu mwaka wa1576 ku ngoma y’umwami Kigeli III Nyamuheshera, yashyizeho umurongo ngenderwaho k’ubutegetsi bwa cyami,nuko ashyiraho itonde ry’amazina,uko azajya akurikirana ndetse anashyiraho buri nshingano umwami uzajya afata iryo zina azajya aba afite.

Iryo tonde ni iri rikurikira: Mutara, Kigeli,Mibambwe,Yuhi, Cyilima, Kigeli,Mibambwe na Yuhi. Ni ukuvuga  ko buri zina ry’ubwami ryagarukaga buri ngoma 3, dukurikije aya mategeko ya Nyamuheshera.

Dore inshingano za buri zina: 

1.Mutara: yagombaga kuba ari umwami w’amatungo,ndetse iri ni izina ryakurikiranaga na Cyilima

Ariko bose bafite inshingano zimwe zo kwita ku bworozi,ndetse ikindi iyo abami bimanye ku ngoma aya mazina,iyo baterwaga ntago batabarwaga,baritabaraga.

2.Kigeli: umwami wimaga ingoma agafata iri zina,yagombaga kuba ari inkotanyi,bivuzeko inshingano ze zari ukwagura u Rwanda gusa,ndetse no kwihimura ku bami babaga barigometse ku Rwanda.

3.Yuhi: Iri ni izina ryabaga risobanura ‘’umwami w’umuriro’’,bivuzeko yagombaga kurinda ubusugire bw’igihugu,kubungabunga umuco w’igihugu ndetse no kurinda imico y’amahanga kwinjira mu Rwanda.

Urugero rwa hafi, ni Yuhi V Musinga wanze kubatizwa n’abazungu b’abakoroni,avugako atakitwa amazina yabo kandi na basekuruza be baritwaga amazina meza kandi yuje ubutwari,bituma acibwa ku ngoma ajyanwa I kamembe ,nyuma aza guhungira I Moba ari naho yaguye.

4:Mibambwe: Mibambwe yagombaga kuba umwami w’uburumbuke bw’abaturage,imyaka.ndetse n’amatungo,ku ngoma ye yagabaga ibitero byo kunyaga amahanga ngo yagure ubukungu ndetse akanagaruza ibyanyazwe n’amahanga.

Mu gushyiraho aya mazina Kigeli II Nyamuheshera yakuyeho amwe mu mazina y’abami b’u Rwanda bitewe nuko ingoma zabo ntacyo zamariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Urugero ni nkizina Ruganzu,ryakuweho bitewe nuko Ruganzu II Ndoli yabaye umwami w’agatangaza ariko akaza gutanga ntawe araze ubumenyi bwe.

Izina Ndahiro kandi naryo ryakuwe mu mazina y’abami b’U Rwanda,bitewe nuko ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare,u Rwanda rwanyazwe ingoma ngabe yitwaga ‘’Rwoga’’ bikozwe n’igitero cya Nsibura Nyebunga,bituma u Rwanda rwirenza imyaka isaga 10 rutagira aho rwikora,bituma Ndahiro II Cyamatare agaragara nkutaragize icyo amarira u Rwanda.

Itonde ry’amazina y’abami riteshwa agaciro.

Iri tonde rya Nyamuheshera ryaje guteshwa agaciro n’abakoloni ubwo bimikaga umwami  Mutara III Rudahigwa,ubwo yimikwaga nyuma yo guta ishyanga ise Musinga,ntihigeze hakurikizwa amabanga y’abiru,kuko iri toned ritubwirako nyuma y’izina Yuhi hakuriragaho Cyilima,bivuzeko nyuma ya Yuhi Musinga,ntagoa hari kujyaho  Mutara III Rudahigwa,ahubwo yari kwitwa ‘’Cyilima III Rudahigwa’’.

Ibi bisobanuye ko kandi nyuma yuko Kigeli V Ndahindurwa atangiye, hari abavugako hagomba kwima ingoma umwuzukuru wa Musinga witwa Bushayija utuye mu bwongereza,ngo akimana izina rya Yuhi VI Bushayija,ariko nabyo ntago byaba bikurikije amabanga y’ubwiru ya nyayo ndetse n’itonde ry’umwami Kigeli II Nyamuheshera,rivugako nyuma ya Kigeli hakurikiragaho Mibambwe, bisobanuye ko yimye ingoma hakurikijwe amabanga y’abiru,yakwitwa ‘’Mibambwe V Bushayija’’.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com