bwiza.com
Ahabanza » Amaso yaheze mu kirere ku Banyarwanda bari bijejwe gukurirwaho Viza za Afurika y’Epfo
Featured

Amaso yaheze mu kirere ku Banyarwanda bari bijejwe gukurirwaho Viza za Afurika y’Epfo

Perezida Cyril Ramaphosa na Paul Kagame

Abanyarwanda bakorera ingendo muri Afurika y’Epfo bari bijejwe kwemererwa Viza, none amezi atatu ashize amaso yaraheze mu kirere mu gihe bizezwaga ko bizashyirwa mu bikorwa vuba.

Ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yitabiraga inama yigaga ku ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika, ku wa 21 Werurwe 2018, yizeje Abanyarwanda bose ko Viza basabaga bagiye muri Afurika y’Epfo bagiye kuzivanirwaho vuba.

Yagize ati “Ikibazo cya Viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo kigiye gukemuka, iki ni ikintu kigomba gukorwa vuba”.

Ikinyamakuru The East African gitangaza ko n’ubwo amezi yihiritse ari atatu Abanyarwanda bategereje izo Viza zibemerera kujya muri Afurika y’Epfo nta nkomyi, ko ubu abazihabwa ari Abadipolomate bagiye muri serivisi z’akazi abandi bikaba bikibagora kwinjira muri iki gihugu.

Gukurirwaho Viza ku Banyarwanda bajyaga muri Afurika y’Epfo byahagaze mu mwaka wa 2014, ubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo utari wifashe neza.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Ubuvugizi n’Imibanire ku Murimo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Deus Kayitakirwa, avuga ko aho Visa zisubirijweho kuva mu 2014, byateje igihombo cyane cyane ku bikorera.

Ati “Ubwo habagaho umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, na Afurika y’Epfo igasubizaho Visa ku Banyarwanda twese 2014, abantu bacu bakora ubucuruzi, abinjizaga mu gihugu ibicuruzwa bahise batakaza amahirwe kubera urwo rujya n’uruza rwari rusanzweho”.

Akomeza avuga ko aho Afurika y’Epfo isubirijeho Visa ku Banyarwanda bajya muri iki gihugu, abashoramari bahombye amafaranga menshi muri iki gihe cy’imyaka ine.

Ati “Nk’ingaruka, abashoramari bo mu Rwanda bagize igihombo umuntu yabarira mu mamiliyoni ijana y’Amadolari ya Amerika muri iki gihe cy’imyaka ine Afurika y’Epfo isubirijeho Viza ku Banyarwanda”.

Avuga ko Abashoramari b’Abanyarwanda hari ibicuruzwa byinshi bajya kuzana muri Afurika y’Epfo birimo iby’ubwubatsi nk’amarangi, amabati, amadirishya,… n’ibicuruzwa by’ibiribwa birimo n’imyambaro,…

Uretse abakurayo ibicuruzwa, Deus Kayitakirwa avuga ko hari Abanyarwanda benshi bajya muri Afurika y’Epfo bitabiriye inama zitandukanye baba batumiwemo, bityo akaba avuga ko iki kibazo cyo gukurirwaho Viza gishyizwe mu bikorwa vuba byakorohereza abanyarwanda.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi ku ngomba ya Perezida Jacob Zuma, aho rwayishinjaga gucumbikira abarurwanya bamwe bahoze mu gisirikare, barimo Gen Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya,…

Nyuma y’irwaswa rya hato na hato rya Kayumba ndetse na Karegeya akicwa ku wa 1 Mutarama 2014, nibwo Leta ya Pretoria yahise ifata umwanzuro wo gusubizaho Viza ku Bnayrwanda bajya muri iki gihugu.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

nshimiye is noel June 12, 2018 at 3:10 pm

Wa m wanditse we jya kwiga kwandika neza ikinyrwanda

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com