bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Col Mutembe yijeje abaturage ko abaherutse kurasa abasore 2 bazafatwa nta kabuza
Amakuru mu Rwanda Politiki

Rusizi: Col Mutembe yijeje abaturage ko abaherutse kurasa abasore 2 bazafatwa nta kabuza

Photo/KT

Umuyobozi wungirije w’ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Col Frank Mutembe, yahumurije abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ababwira ko umutekano uhari ndetse anabizeza ko bidatinze abakoze ubwicanyi mu minsi ishize bazafatwa bakabiryozwa.

Ni nyuma gato y’uko mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2018, mu mudugudu wa Kinamba mu kagari ka Pera muri uyu murenge ,  abasore babiri barashwe n’abantu bataramenyekana bagahita bapfa.

Abo basore barimo Ngirimana Claude wanahise yitaba Imana muri iryo joro ndetse na Nzeyimana Abdou wari wakomeretse bikomeye na we akaba yaritabye Imana bukeye bwaho, ngo barasiwe mu muhanda wa kaburimbo rwagati ugana ku mupaka wa Ruhwa.

 

Kugeza ubu abakoze ubwo bugizi bwa nabi ntibaramenyekana ariko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ryo kubashakisha.

Ni muri urwo rwego Col Mutmbe yabwiye abo baturage ko hari gukorwa ibishoboka ngo abo bantu bashakishwe kandi bafatwe bahanirwe ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Yagize ati “ Umutekano w’igihugu cyacu umeze neza, kuba umuntu umwe yakwitwikira ijoro akica umuntu birashoboka ariko tuzabafata icyo ndakibijeje. Turabasaba ubufatanye  kandi nidufatanya tukabashaka tuzababona, ikintu cya mbere ni ugutanga amakuru.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko atari ubwa mbere ubugizi bwa nabi nk’ubwo bubaye muri uwo murenge,kuko mu kwezi kwa Kanama 2016 mu Kagari ka Ryankana barashe umugabo ariko Imana ikinga ukuboko.

Kimwe no mu mudugudu wa Kabuga na wo wo muri uwo Murenge mu mwaka wa 2017 harashwe abanyerondo hapfa umugabo umwe n’umwana, harashwe kandi abantu bari bari mu kabari 7 barakomereka umwe yitaba Imana.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com