bwiza.com
Ahabanza » Abo mu muryango wa Gen Kayihura bahakanye amakuru ko yaba yacikiye mu Rwanda
Amakuru mu mahanga Politiki

Abo mu muryango wa Gen Kayihura bahakanye amakuru ko yaba yacikiye mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa 12 Kamena 2017, ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hirya no hino ku mbuga za interineti haracicikanaga amakuru ko Gen Kayihura yatawe muri yombi akaba afunze mu gihe abandi bavuga ko yacitse agahungira mu Rwanda.

Ikinyamakuru chimpreports cyo kiravuga ko IGP Gen Kayihura yibereye iwe aho atuye mu gace ka Kasagama, Lyantonde  ku muhanda wa Masaka-Mbarara ndetse ko ameze neza nta kibazo afite .

Amakuru acicikana avuga ko Kayihura yahungiye mu Rwanda akaza kuhihisha mu gihe andi nay o yemezaga ko ingabo z’ikirenga muri Uganda zamusanze iwe zikajya kumufunga.

Abo mu muryango we ba hafi batangaje ko atigeze atabwa muri yombi yewe ko nta n’icyabaye gisa na byo. Bagize bati “Gen Kayihura yibereye iwe ari kuruhuka, ntiyigeze atabwa muri yombi cyangwa ngo ahungire mu Rwanda  ibyo muri kumva ni ya mikino yo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu cyumweru cyashize nibwo Gen Kayihura yabwiye itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma ahunga igihugu cye.

Icyo gihe yagize ati “Ndahuze cyane mfite akazi kenshi mu ifamu yanjye nta mpamvu yo kuva mu gihugu cyanjye. No mu mujyi wa Kampala nsigaye njyayo gacye gashoboka.

Mu cyumweru cyashize kandi nibwo igisirikare cya Uganda cyashinze ibirindiro mu mujyi wa Lyantonde kuri hoter uyu mugabo akunze kuba ariho, yicaye ku bwogero rusange (Piscine) ari gusoma ibitabo bivuga kuri Yoweli Museveni na ba Fidel Castro.

Umuryango we wagize uti “Twatunguwe kumva ngo yafunzwe kandi turi kumwe mu rugo.”

Kugeza ubu, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makuru.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko ibyo bavuga ku igisirikare cya UPDF Atari byo yewe ko nta n’ikibazo gifitanye na Gen Kayihura.

Opondo yagize ati “Gen. Kale Kayihura aracyari umukozi w’igisirikare cya Uganda, nta n’igikuba cyakagombye gucika niba yahamagajwe cyangwa yatwawe n’igisirikare cya UPDF.

Igitangaje ni uko aya makuru uyu muyobozi yahise ayasiba nyuma y’iminota micye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com