bwiza.com
Ahabanza » Igisirikare cya Uganda cyemeje itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura
Amakuru Politiki

Igisirikare cya Uganda cyemeje itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyemeje itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, kivuga ko yafashwe kuri uyu wa gatatu mu gihe kuri uyu wa Kabiri ari bwo hari hatangiye kuvugwa ko yatawe muri yombi ariko bamwe mu bo mu muryango we bakabinyomoza.

Iyi nkuru iravuga ko Gen Kale Kayihura yafatiwe rimwe n’abandi bantu bakekwaho gufatanya nawe mu byo ashinjwa, akaba ari guhatwa ibibazo ku byaha bitatangajwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yemeje ko Kayihura yafashwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kamena akuwe iwe ahitwa Lyantonde, akajyanwa i Kampala muri kajugujugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Brig. Karemire yongeyeho ko Gen Kayihura akiri umusirikare wa Uganda kandi yabaga Kashagama mu Karere ka Lyantonde kuva tariki 15 Werurwe yahererekanya ububasha n’uwamusimbuye ku buyobozi bw’igipolisi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko kuri uyu wa kabiri, itariki 12 2018, Gen Kayihura yasabwe kwitaba umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi ku cyicaro gikuru cya gisirikare I Mbuya, ariko ntiyitabe kuko kajugujugu yagiye kumufata yasanze yagiye I Mbarara.

Byabaye ngombwa ko kajugujugu isubira ku birindiro bya gisirikare bya Entebbe, iza gusubira Lyantonde kureba Kayihura kuri uyu wa gatatu, ari naho yamukuye neza mu mahoro ikamujyana i Kampala.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com