bwiza.com
Ahabanza » Uganda yarekuye abapolisi 3 ba Kenya yari imaze iminsi yarataye muri yombi
Amakuru mu mahanga

Uganda yarekuye abapolisi 3 ba Kenya yari imaze iminsi yarataye muri yombi

Igisirikare cya Uganda, UPDF cyarekuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena abapolisi 3 bo muri Kenya bari bataye muri yombi kuwa Mbere w’iki cyumweru ubwo bari kumwe n’abarobyi ku birwa bya Mageta na Hama biherereye mu kiyaga cya Victoria bakabajyana muri Uganda.

Umuyobozi w’agace ka Siaya, Jacob Narengo yavuze ko abasirikare ba UPDF barimo bacunga umutekano mu nkengero za kiriya kiyaga ubwo bataga muri yombi abapolisi ba Kenya 3 n’abarobyi 6 bakabambura imbunda na telephone zabo barangiza bakabajyana muri Uganda mu bwato aho bari bamaze iminsi 2 bafungiye muri gereza ya Bugiri.

Daily nation ivuga ko nubwo aba barekuwe hari ibibazo bagomba gukomeza kubazwa ku bijyanye n’ibyo baba barakorewe n’abasirikare ba Uganda mu masaha asagaho 48 bafungiyeyo ndetse bakanatanga ubusobanuro ku bya bari barimo muri biriya birwa ubwo batabwaga muri yombi.

Umuvugizi wa polisi mu gace ka Siaya, Patrick Lumumba avuga ko aba basirikare ba Uganda bataye muri yombi aba bapolisi ba Kenya ukwabo barangiza bagafata n’abarobyi bari bibereye mu kiyaga baroba bakabahuriza hamwe bakabatwarana n’ubwato bwabo.

Uyu mupolisi akomeza avuga ko abasirikare ba Uganda bagera ku 8 bari bafite intwaro ziremereye ubwo bafataga aba bapolisi n’abarobyi gusa ngo bikaba Atari n’ubwa mbere bafata abanyakenya bari muri biriya bice.

Mu Gushyingo 2017, abarobyi bo muri Kenya bagera kuri 17 batawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda kijya kubafunga, aba bakaba bashinjwa kuba barimo baroba mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru avuga ko mu gihe Kenya yohereza polisi gucunga umutekano ku kiyaga, Uganda yo yohereza ingabo z’ikirenga bityo baurirayo abo muri Uganda bagafata abo muri Kenya nkaho hari amategeko bishe.

Aba banyakenya ngo mbere yo kurekurwa basabwe gutanga amafaranga yo kwigombora gusa ntibatangaje umubare.

Izindi wakunda

Bwiza.com