bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umubyeyi ukunda abana be yanze ko batandukanywa kuko umwe yagombaga guhita apfa

Jennifer Pamela Martinez w’imyaka 27 y’amavuko yibarutse abana bafatanye yanga ko abaganga babatandukanya kuko umwe muri bo yagombaga guhita abura ubuzima.

Aba bana Martinez yabyaye bafatanye yabise Maria Fernandez na Maria Jose Martinez, bakaba baravutse bafatanye agatuza, bafite umutima umwe n’umwijima umwe.

Nk’uko ikinyamakuru DM kibitangaza, ngo uyu mubyeyi yanze ko aba bana batandukanywa bitewe n’urukundo abafitiye.

Yagize ati “Ndumva abana banjye mbafitiye urukundo rungana, numva mbakunze kimwe na bakuru babo babiri, bose mbakunda kimwe”.

Aba bana bavukiye mu bitaro bya kaminuza by’i Escuela (Escuela Universitario hospital) biherereye mu mujyi wa Tegucigalpa wo muri Honduras. Umuvugizi wabyo, Miguel Osorio, avuga ko kubatandukanya bishoboka cyane ariko ko umwe agomba guhita apfa.

Martinez n’umugabo we batangaje ko aho kwemera ko umwe mu bana Imana yabahaye apfa, bazemera bakazajya bashaka imibereho yabo n’ubwo igoye inasaba umwihariko.

Aba bana bavutse bafatanye agatuza, umutima n’umwijima
Kubera ko basangiye umutima, batandukanyijwe umwe yahita apfa
Uyu mubyeyi yavuze ko abana be bombi abakunda kimwe

Izindi wakunda

Bwiza.com