bwiza.com
Ahabanza » Urutonde rw’abajenerali 10 bashaje perezida Museveni yasezereye- AMAFOTO
IBYEGERANYO

Urutonde rw’abajenerali 10 bashaje perezida Museveni yasezereye- AMAFOTO

Perezida wa Uganda , Joweli Kaguta Museveni yasezereye mu gisirikare abofisiye bakuru bashaje, kuva ku ipeti rya Burigadiye jenerali (Brig. General) kugera kuri Liyetona jenerali (Lt.General).

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, nibwo Perezida Museveni yasezereye aba basirikare, abashimira imbaraga n’umuhate bakoresheje mu myaka bagiye bamara mu gisirikare cya Uganda (UPDF) baharanira amahoro n’umutekano mu gihugu no hanze yacyo.

1.Maj Gen Kasirye Ggwanga:

Perezida Museveni yasezereye uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko, mu gisirikare cya Uganda nyuma y’imyaka myinshi akorera igihugu na mbere y’uko Museveni afata igihugu mu 1986. Ggwanga yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1972.

2.Maj Gen Ali Kiiza:

Uyu musirikare ushaje, yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu mwaka wa 1966.

3.Maj Gen Mateeka:

Yasezererewe mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yari akimazemo imyaka 52.

4. Maj Gen James Ssebaggala:

Uyu musaza igisirikare cya Uganda yari akimazemo imyaka 55, asezerewe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru

5.Maj Gen. Joshua Masaba:

Uyu wahoze ari umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’imirwanire yo mu kirere, nyuma akaza kugirwa umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, na we ari mu bageze mu zabukuru basezererwe muri UPDF.

6.Brig. Gen. Stephen Othieno:

Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1968, asezerewe yari akimazemo imyaka 50.

7.Brig. Gen. Olanya Ojara:

Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1968, asezerewe yari akimazemo imyaka 50.

8.Brig. Gen Yowasi Kiiza:

Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1963, asezerewe yari akimazemo imyaka 55.

9.Brig. Gen Jacob Musajjawaza:

Yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1981, asezerewe yari akimazemo imyaka 37.

10.Brig.Gen Mark Kodil :

Brg.Mark Kodil asezerewe mu gisirikare cya Uganda yari akimazemo imyaka 50.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com