bwiza.com
Ahabanza » Demokarasi ntishobora gutandukanywa n’amateka, umuco n’ukuri kw’umuryango – Hon. Makuza mu Buhinde
Amakuru Featured

Demokarasi ntishobora gutandukanywa n’amateka, umuco n’ukuri kw’umuryango – Hon. Makuza mu Buhinde

Perezida wa Senat y’u Rwanda, Bernard Makuza, aremeza ko demokarasi udashobora kuyitandukanya n’amateka, umuco n’ukuri kw’umuryango kandi idashobora kubaho mu yindi nzira itari ukuyihuza n’ibyo abaturage bashaka ko guverinoma yabo yabakorera. Ibi yabitangarije mu Buhinde mu kiganiro yari yatumiwemo muri Observer Research Foundation.

Muri iki kiganiro Perezida wa Senat y’u Rwanda yatanze isomo ku ruhare rw’inteko ishinga amategeko mu nzira ya demokarasi y’u Rwanda ndetse no ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, aho yatangaje ko u Rwanda ruhanze amaso imbere rugamije kurushaho gukomeza ubufatanye bushingiye ku guhanga udushya kandi bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Hon Makuza yavuze ko mu Rwanda uruhare rw’inteko ishinga amategeko mu rugendo rugamije impinduka mu mibereho n’ubukungu atari ibikabyo.

Yavuze ko mu myaka 24 ishize ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga muri Nyakanga 1994 u Rwanda rwari rwagiye ku mavi yarwo, abanyamateka n’abahanga mu by’ubukungu n’amateka bakandika bavuga ko ruzongera kubyuka nka nyuma y’imyaka 40.

Yagize ati: “Ubukungu nyuma ya jenoside bwari ibisigazwa, imiterere y’imibereho na politiki byose byari byaguye, igihugu cyari cyasenywe inyubako nyinshi na serivisi bitakiriho”.

Perezida wa Senat y’u Rwanda yagarutse ku itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003, avuga ko ryashyizeho imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igomba guhagararira inyungu z’abaturage, zitora amategeko ndetse zinakurikirana ibikorwa bya guverinoma.

Yakomeje agira ati: “Nta gushidikanya ko mu mikorere, demokarasi idashobora gutandukanywa n’amateka, umuco n’ukuri kwa sosiyete kandi idashobora kubaho mu yindi nzira itari ukuyihuza n’ibyo abaturage bashaka ko guverinoma yabo yabakorera.”

Hon Makuza yakomeje avuga ko abo bigisha abandi demokarasi yabo (ivuga ko igitsindiwe n’uruhande rumwe urundi ruba ruhombye) ari abashaka gusa kurangaza. Ati: “Niyo mpamvu mu masomo twigiye ku mateka yacu, abaturage b’u Rwanda banze demokarasi yo guhangana, aho utsinze yikubira byose.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bahisemo kubaka demokarasi y’ubwumvikane ihuza abantu aho kubatandukanya cyangwa kubaheza. Yongeyeho ko ari muri uru rwego Senat y’u Rwanda yashinzwe gukurikirana no kumenya ko ibikorwa bya guverinoma byuzuzanya kandi bisubiza amahame shingiro mu buryo bw’imikorere.

Yagize ati: “Urwo nirwo ruhare n’umusanzu bya Senat mu Rwanda. Turashaka gukorera demokarasi twiyemeje.”

Hon Bernard makuza yasoje avuga ko hari icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda na Afurika kandi ko ubufatanye n’indi migabane ari ingezi mu iterambere.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com