bwiza.com
Ahabanza » Perezida Trump agiye gukorera uruzinduko rw’amateka mu Bwongereza
Amakuru mu mahanga Politiki

Perezida Trump agiye gukorera uruzinduko rw’amateka mu Bwongereza

Mu gihe perezida w’Amerika, Donald Trump ateganya gusura u Bwongereza kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018, u Bwongereza bwatangaje ko uzaba ari umunsi w’amateka ugereranyije n’izindi nzinduko abaperezida bamubanjirije bagiriyeyo.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo na BBC byatangaje ko umutekano ugiye gukazwa mu mujyi wa Londres, aho biteganyijwe ko ibihumbi by’abapolisi n’abasirikare n’imbwa zisaka bagiye kuzanwa gucunga umutekano no guhangana n’abigaragambya bamagana umukuru w’igihugu cy’Amerika Donald Trump.

Kimwe n’abandi baperezida bayoboye Amerika rero, Donald Trump na we arateganya kuzindukira muri kiriyagihugu aho azanitabira inama ya NATO izabera mu Bubiligi bikaba biteganyijwe ko azaganira n’umuryango w’Ibwami mu ruzinduko rwe rwa mbere azaba akoreye mu ngoro ya Windsor kuva yajya ku butegetsi.

Perezida Trump utarigeze yishimirwa n’abaturage bo mu bwongereza kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika, ngo azacungirwa umutekano ku rwego rwo hejuru ku buryo nta wundi muperezida wamubanjirije wigeze abikorerwa kubera abateganya gukora imyigaragambyo imwamagana.

BAmwe mu baaturage batangiye kwigaragambya bamagana uru ruzinduko

Nubwo perezida Trump agiye gusura kiriya gihugu gikomeye, bikaba binagaragara ko abaturage banshi baho batamwishimiye, na Theresa May, minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uzamwakira yigeze kuragaraza ko batavuga rumwe kuva yakwima ingoma kubera imyanzuro ye yo kongera ibiciro ku bicuruzwa, gukumira abimukira, gutererana Iran ku bikorwa by’intambara bihorayo, kwimurira Ambasade y’Amerika I yerusalemu n’ibindi.

Theresa May biteganyijwe ko azakira perezida Trump n’umugore we Melania hamwe n’abandi bantu basaga 100 mu ngoro ya Blenheim iherereye mu mujyi wa  Oxfordshire

Nyuma yo kuganira n’abayobozi batandukanye mu Bwongereza, perezida Trumo azasura inkambi ya gisirikare ndetse na Ambasade y’Amerika iri muri kiriya gihugu.

Abaminisitiri n’abandi banyepolitiki batandukanye mu Bwongereza barateganya kwakira perezida Trump mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umukuru w’igihugu cy’igihangange ariko Atari uko bamwishimiye kubera ibikorwa byamuranze kuva yajya ku butegetsi.

 

Mu in 1977, Perezida Carter na we yasuye u Bwongereza, aho yakoze agashya ko gusoma umwamikazi wariho icyo gihe ku munwa mu buryo bwo kumusezera, ibintu bitazibagirana kandi bitigeze biba ku wundi muperezida ukomeye waba yarasuye kiriya gihugu.

Muri 2011, na bwo perezida Obama yasuye u Bwongereza naho mu 1997 busurwa na Bill Clinton mu gihe Kennedy we yasuye kiriya gihugu mu 1961.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com