bwiza.com
Ahabanza » Munyiginya: Guhuza ubutaka no gukorera ku mihigo y’umuryango byahinduye imibereho y’abaturage
Amakuru Politiki

Munyiginya: Guhuza ubutaka no gukorera ku mihigo y’umuryango byahinduye imibereho y’abaturage

Abaturage batuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bishimira ibyo bagezeho kubera guhiga imihigo y’umuryango no guhuza ubutaka byatumye bagera ku iterambere kubera ubuhinzi bwa kijyambere .

Abaturage batuye Umurenge wa Munyiginya biyemeje guhiga imihigo yúmuryango kandi bakiyemeza kuyihigura bashimira uruhare rwúbuyobozi bubaba hafi bigatuma besa imihigo.

Twayigize Jean Claude, atuye mu Kagari ka Nyarubuye.  Yabwiye Bwiza.com ko gukorera ku mihigo bifasha  abaturage kugera ku iterambere.

Uburyo bukoreshwa mu kuhira

Yagize ati: “Turishimira ko tutagihingira kurya gusa ahubwo hari byinshi twagezeho bitewe nuko dusigaye duhiga nkanjye ubu nshobora kubona ibyo kurya nkanasagurira isoko ,aha mureba hari ibisambu ,mbere nezaga umufuka umwe mu gihe ubu nshobora kweza toni 20 ,ntarajya mu buhinzi bwa Kijyambere nari ndi hasi ariko ubu nubatse inzu nziza nigurira moto kandi mbere nari umukene ,ibyo kugirango tubigereho byatewe núbuyobozi bwiza bwadukanguriye guhiga imihigo y’urugo byatumye dukorera ku ntego kandi na Leta iratwunganira biturutse ku guhuza ubutaka tugahinga kijyambere“.

Abaturage batangiye gusaba kuva mu kiciro cya mbere n’icya 2 babikesha gukorera ku mihigo ,abahoze bitwa abatishoboye bashobora guha akazi abandi baturage.

Kayihura Venant yabwiye Bwiza.com ko yahoze ari mu kiciro cya 2 ariko kubera ubuhinzi bwúrutoki yisabiye kuva mu kiciro cya kabiri ajya mu cya 3 ku buryo aho gukorera abandi nawe atanga akazi.

Yagize ati: “Abantu bose barabizi ko nari umukene, bamaze kumpa inka muri gahunda y’ubudehe abayobozi baratwegereye batugira inama yo guhinga kijyambere ku buryo kugeza ubu navuye mu kiciro cya 2 ndi mu kiciro cya 3 kandi ubwanjye nisabiye kujya mu kiciro cya 3 maze kubona ko nta kibazo ntakwikemurira ngeze ku rwego rwo gufasha abandi kubona akazi, ndashimira ubuyobozi bwadutoje gukorera ku mihigo byatumye duhinga kijyambere binatuma tubona umusaruro utuma twigira aho gutegereza gufashwa”.

Inama Njyanama y’Umurenge wa Munyiginya yiyemeje kwegera abaturage ngo bibafashe gutoza abaturage imihigo kuyigira iyabo nkuko byemezwa na Rwakibibi Pascal, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Munyiginya

Yagize ati: “Mu nshingano za njyanama dufite harimo kugira inama abaturage, twiyemeje kujya twegera abaturage kandi ubu imihigo yemezwa na Njyanama ariko hari imihigo y’umuryango tugira inama abaturage kugirango babashe kumva akamaro k’imihigo kandi bakayigira iyabo nibyo byatumye bayumva bakayishyira mu bikorwa ,imihigo yindi nayo dukurikirana ishyirwamubikorwa ryayo ku buryo bituma igenda neza” .

 

Izindi wakunda

Bwiza.com