bwiza.com
Ahabanza » Perezida Donald Trump yise u Budage imbohe y’u Burusiya
Amakuru Politiki

Perezida Donald Trump yise u Budage imbohe y’u Burusiya

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, ko u Budage ari imbohe y’u Burusiya kubera ingufu bukomeje kuhatumiza.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa NATO mbere y’inama y’uyu muryango iteganyijwe I Buruseli kuri uyu wa gatatu, perezida Donald Trump yanenze cyane amasezerano y’impombo za gaz yiswe Nordstream hagati y’u Budage n’u Burusiya.

Abayobozi b’ibihugu bigize NATO basaga 10 bakaba bategerejwe mu nama bikekwa ko iribubemo impaka nyinshi.

Ikinyamakuru Aljazeera dukesha iyi nkuru kiravuga ko perezida Trump yakunze kunenga imikorere myinshi ya NATO ari nako anenga kuba igihugu cye ari cyo gitaga amafaranga menshi ku bwirinzi kurusha ibindi bihugu.

Ibi byatangajwe na Trump ngo bikaba bishobora kongera ikizinga mu mibanire hagati y’ibihugu bihuriye muri NATO, nyuma y’inama ya G7 iheruka nayo yaranzwe n’impaka nyinshi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com