bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana: Ntezimana Jean Damascene uregwa kwica umugore we akamubaga yaburanishirijwe mu ruhame
Amakuru mu Rwanda

Rwamagana: Ntezimana Jean Damascene uregwa kwica umugore we akamubaga yaburanishirijwe mu ruhame

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga2018, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Ntezimana Jean Damascene wo mu karere ka Rwamagana ushinjwa kwica umugore we wari utwite inda y’amezi 7 Akamubaga.

Muri urwo rubanza, Ubushinjacyaha burega Ntezimana Jean Damascene w’imyaka 40, ibyaha birimo kwica umugore we yabigambiriye akamutemaguramo ibice, gushinyagurira umurambo, guhisha umurambo no kugerageza gutoroka.

Ubushinjacyaha bunamushinja kurya umutima wa Nyakwigendera (Icyaha yahakanye).

Muri uru rubanza kandi haregwamo Gakire Joseph w’imyaka 63 kuba yaragize ubufatanyacyaha mu iyicwa rya nyakwigendera Muhawenimana Beatrice wishwe n’umugabo we ku itariki ya 21/04/2018 ndetse no mu gushinyagurira umurambo we, no kumufasha guhisha ibimenyetso. Ibi byose, Gakire Joseph arabihakana.

Imbere y’inteko y’abacamanza b’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma,  n’imbaga y’abaturage bari baje gukurikirana urubanza; Ntezimana Jean Damascene yiyemereye ko yishe umugore we, Muhawenimana Beatrice  akamubaga, ibice bimwe akabita mu musarane ibindi akabijyana mu rufunzo agamije gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bukavuga ko uku kwemera icyaha ari amatakirangoyi kuko atagaragaza ukuri kose, cyane ko hari ibice by’umubiri wa nyakwigenderaatagaragaza aho yabishyize.

Mu buhamya bwa Mukanoheri Florance  yavuze ko uyu muryango wa Ntezimana Jean Damascene na Muhawenimana Beatrice wajyaga ugirana amakimbirane kuko hari n’igihe yigeze kujya kubakiza barwanye,ariko ngo ntabwo yari azi ko byagera aho umwe yica undi.

Mukanoheri yavuze ko Ntezimana Jean Damascene amaze kwica umugore yababeshyaga ko ngo yamutaye akajya ku bandi bagabo, dore ko n’inda umugore yari atwite atemeraga ko ari we wayimuteye.

Aba bombi, Ntezimana Jean Damascene na Gakire Joseph, ubushinjacyaha  bwabasabiye ko urukiko ko bahanishwa  igihano cyo gufungwa burundu.

Ntezimana Jean Damascene na Muhawenimana Beatrice (wishwe) babyaranye abana 6, umukuru muri bo akaba afite imyaka 15 naho umuto muri abo bana akaba afite imyaka 2. Biteganyijwe ko isomwa ry’uru rubanza rizaba kuwa gatanu tariki ya  20/07/2018,  rikazabera i Karenge mu ruhame aho  urubanza rwaciriwe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com