bwiza.com
Ahabanza » Selena Gomez yagize icyo avuga ku wari umukunzi we Justin Bieber uri mu rukundo n’undi mukobwa
Amakuru Imyidagaduro

Selena Gomez yagize icyo avuga ku wari umukunzi we Justin Bieber uri mu rukundo n’undi mukobwa

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018, nibwo byatangajwe ko umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we Selena Gomez bari bamaze igihe kinini bakundana.

Gusa aba bakunzi bakomeza kwerekana ko bagikundana kabone n’ubwo baba baratandukanye ndetse Justin Bieber akaba ari mu rukundo n’undii mukobwa w’umunyamideli ukiri muto witwa Hailey Baldwin.

Mu minsi ishize, nibwo ikinyamakuru US Magazine cyatangaje ko Selena Gomez yaguye mu kantu bitewe n’uburyo urukundo rwa Justin Bieber na Hailey rugenda rukura umunsi ku wundi kugeza ubwo amwambikiye impeta y’urudashira.

Yagize ati “Ni njye njyenyine watangajwe no kumva urukundo rwa Justin  n’umunyamiderikazi.”

Amakuru avuga ko Justin Bieber w’imyaka 24 ari mu rukundo n’umunyamiderikazi Hailey Baldwin w’imyaka 21, bakaba barahuriye  i Bahamas ubwo yari ari mu karuhuko mu mpera z’icyumweru gishize.

Hailey Baldwin hamwe na Justin Bieber mu mujyi wa Brooklyn i New York kuwa 5 Nyakanga, 2018

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gomez yagize ati “Justin Bieber agomba kumenya uwo ari we.“ ibi akabitangaza agendeye ku kuba urukundo rwa Bieber n’uriya mukobwa ngo rwaba ruvutse mu gihe gito.

Zimwe mu nshuti za Selena Gomez  zemeza ko nubwo Selena atabyitaho cyane, ngo hakiri ibimenyetso bifatika bigaragaza ko agikunda  Justin Bieber dore ko ngo yagerageje kenshi kubungabunga urukundo rwabo rwari rumaze kuzamo agatotsi ariko bikanga. Ku rundi  ruhande, ibishushanyo by’uyu mukobwa bikaba bikigaragara ku mubiri wa Justin Bieber kuko atarabisiba bityo bikaba bigaragaza ko bashobora kuba bagikundana ariko ntibabibwirane.

Selena Gomez na Bieber batandukanye muri Werurwe, 2018 nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire urukundo rwabo ruri  muri bomboribombori.

Jean Sauveur Mukiza/Bwiza.com

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com