bwiza.com
IBYEGERANYO

Urutonde rw’abahungu 5 b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bategurwa kuzasimbura ba se

Bikunze kugaragara ko bamwe mu bakuru b’ibihugu cyane cyane abo muri Afurika baryoherwa n’intebe y’ubuperezida, bagahindura Itegeko Nshinga bagamije kuguma ku buyobozi, hari n’abo usanga bategura abana babo mbere kugira ngo bazabasimbure, intebe igume mu biganza by’umuryango.

Abahungu bakomoka ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kugaruka mu mitwe ya benshi bitewe n’icyubahiro bahabwa mu gihugu, rimwe na rimwe bamwe ari n’abasirikare, twavuga nka Muhoozi, umuhungu wa Museveni wa Uganda, Mahmud ibn Déby Itno, wa Perezida wa Tchad,…

1.Alpha Mohamed Condé: Ni umuhungu umwe wa Perezida Alpha Condé wa Guinnea, uyu muhungu yize mu bihugu bitandukanye nk’u Bufaranda, USA,… nyuma yo kurangiza amasomo ye, ngo akaba yaragiye akora mu nganda zikomeye z’imodoka muri Amerika ndetse n’inganda z’imiti.

Mu mwaka wa 2010, nibwo yigaragaje mu gihugu ubwo se Alpha Conde w’imyaka 80 yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu anatsinda amatora.

Kuva icyo gihe ubwo se yafataga ubutegetsi, Mohamed Condé ngo yagumye mu gihugu, akaba ahabwa amahirwe yo kuzasimbura se kuri uyu mwanya, dore ko anageze mu zabukuru.

2.Mahmud ibn Déby Itno

Gen Mahmud ibn Déby Itno, ni umuhungu w’imfura wa Perezida wa Tchad, Idriss Déby w’imyaka 66 y’amavuko.

Uyu musore w’imyaka 34 y’amavuko yize mu ishuri rya gisirikare ryo muri Tchad, nyuma ajya kwitoza ibya gisirikare mu Bufaransa. Mu mwaka wa 2006 ngo nibwo yigaragaje nk’umusirikare w’umwuga, ubwo yajyaga ku rugamba inyeshyamba zateraga iki gihugu.

Mu mwaka wa 2013, Gen Mahmud ibn Déby Itno yoherejwe mu Butumwa bw’amahoro muri Mali, agenda ari umuyobozi wungirije w’ingabo z’iki gihugu zari zahoherejwe mu butumwa bw’amahoro.

Uyu musore ufite ipeti rya jenerali majoro ku myaka 34 y’amavuko, ahabwa amahirwe yo kuzasimbura se ku mwanya w’umukuru w’igihu.

3.Teodoro Nguema

Amazina ye yose ni Teodoro Nguema Obiang Mangue, afite imyaka 49 akaba ari umuhungu wa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Perezida wa Equatorial Guinea.

Uyu mugabo yize muri Amarika ‘Pepperdine University’ akaba ari Visi Perezida wa Equatorial Guinea, ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuzasimbura se ku buyobozi. Uyu mugabo kandi ngo afite jambo mu ishyaka PDGE riri ku butegetsi.

4.Denis-Christel Sassou Nguesso:

Ni umuhungu wa Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville, uretse kuba ari umwe mu banyapolitiki muri iki gihugu bavuga rikijyana, ni n’umuyobozi mukuru wa kompani icukura pateroli muri iki gihugu ( National Petroleum Company of the Congo).

Yize mu kigo cya gisirikare muri Congo Brazaville, ahava ajya kwiga mu Bufaransa, ahavana dipolome y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’amategeko, yakomeje amasomo ye mu Bwongereza no muri Amerika mbere y’uko aba umuyobozi mukuru wa kompani icukura peteroli mu 2001.

Kubera imirimo yagiye ashingwa mu gihugu, n’amashuri yize, ndetse n’ijambo afite mu gihugu, ahabwa amahirwe yo kuzasimbura se umunsi azaba yavuye ku buyobozi.

5.Muhoozi Kainerugaba

Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu w’imfura wa Perezida Joweli Kaguta Museveni wa Uganda. Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, akunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu karere Uganda iherereyemo, cyane cyane avugwaho gutegurwa ngo azasimbure se.

Muhoozi ni umusirikare ukomeye wa Uganda, uzamurwa cyane mu mapeti na se, ubu akaba ari Gen.Major mu gisirikare cya Uganda, akaba ari n’umujyanama wa se mu bya gisirikare, uyu mwanya akaba yarawuhawe na se mu 2017, yari asanzwe ari umuyobozi w’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (special forces).

Muhoozi yagiye abazwa n’itangazamakuru niba yiteguye kuzasimbura se, agasubiza avuga ko ‘adashishikajwe na politiki’.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mami 13/07/2018 8:26 am at 8:26 am

Si muri Africa gusa, ahubwo n’ibihugu bya abarabu nuko, umwana asimbura se, nta nubwo bisaba guhindura inteko.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!