bwiza.com
Ahabanza » Itsinda ryaturutse muri Chad ryigiye ku Rwanda ibijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’umugore
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Itsinda ryaturutse muri Chad ryigiye ku Rwanda ibijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’umugore

Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Chad ryasuye u Rwanda kurwigiraho uburyo rwateje imbere uburinganire ndetse n’iterambere ry’umugore.

Mu cyumweru gishize ubwo iri tsinda ryari riyobowe na Dr Djalal Adrijoun Khalil, ryageraga mu Rwanda ryakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

Ryasobanuriwe iby’iterambere ry’umugore w’umunyarwandakazi, uburinganire mu Rwanda ndetse n’uburenganzira bw’umwana ahanini bareba u Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Djalal Adrjoul yatangaje ko we ndetse n’itsinda ayoboye bigiye byinshi ku Rwanda ndetse kandi ko bakunze uburyo umugore n’umugabo bahabwa uburenganzira bungana ndetse n’amahirwe angana.

Yagize ati “turifuza gushyira mu bikorwa ibyiza twabonye hano, natwe dufite ibigo byinshi mu gihugu cyacu ariko ntibiyobowe neza nkuko ibyanyu biyobowe’’.

Iri tsinda kandi nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, batangaje ko banejejwe bikomeye n’uburyo u Rwanda rwagerageje kwiyubaka nyuma y’amahano yarugwiririye.

Banashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse agatanga umusanzu ukomeye mu kwiyubaka.

Ati “bikwiye kubera Isi yose urugero, si Afurika gusa, perezida Kagame ntakwiye gushimirwa n’u Rwanda gusa ahubwo ni abanyafurika bose muri rusange”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance wakiriye iri tsinda ku wa 24 Nyakanga, yabatangarije ko u Rwanda rufata  uburenganzira bw’umugore nk’uburenganzira bwa muntu, ndetse yongeyeho ko uburinganire ndetse n’iterambere ry’umugore ryagezweho binyuze muri gahunda y’umukuru w’igihugu ya HE4SHE.

Iri tsinda ry’abanyachadi ryasuye uduce dutandukanye tw’u Rwanda, nk’Inteko Nshingamategeko, urwibutso rwa jenoside ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ibindi bigo bitandukanye.

Itsinda ryaturutse muri Chad rigamije kwigira ku Rwanda uburyo rwimakaje uburinganire n’iterambere ry’umugore
Ku munsi wa Kane iri tsinda riri mu Rwanda, ryasuye ikigo ECD cy’i Kayonza gifasha abana
Iri tsinda ririmo guhaha udukapu two guhahiramo mu karere ka Kayonza
Dr. Djalal Adrjoun Khalil agura agaseke gakorerwa mu Rwanda

Mbarushimana Africa/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com