bwiza.com
Ahabanza » Angelina Jolie aragaya indezo ahabwa na Brad Pitt wahoze ari umugabo we
Imyidagaduro

Angelina Jolie aragaya indezo ahabwa na Brad Pitt wahoze ari umugabo we

Umukinnyi wa Filimi Angelina Jolie akomeje gusaba  gatanya avuga ko uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt nta bufasha bw’amafaranga afatika ajya amuha mu kurera abana babyaranye.

Abakurikiranira hafi iby’iyi rwaserera, bavuga ko Angelina Jolie n’ubwo mu nyandiko yashyikirije urukiko ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2018, avuga ko ngo bagiranye amasezerano y’ubufasha  atanditse , ngo yaba yarakiriye amafaranga menshi avuye kwa Brad Pitt ndetse ko yaba yararengeje n’ayo bari baremeranyije.

Muri iyi nyandiko kandi ngo Angelina Jolie avuga ko nyuma y’imyaka ibiri ishize atandukanye na Brad Pitt nta mafaranga ahagije aramuha nk’uruhare rwe mu burezi bw’abana.

Abantu bazi byinshi ku mubano w’aba bombi babwiye TMZ ko ibi basanga ari “Umukino” kuko ibimenyetso bizivugira.

Kugeza, ubu uwari ahagarariye Angelina Jolie mu mategeko, Laura Wasser yamaze kwegura bitewe no kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe n’umukiriya we.

Angelina Jolie yashakanye na Brad Pitt mu mwaka wa 2014. Babyaranye abana batatu ndetse barera(adoption) abandi batatu. Angelina Jolie yatangiye gusaba gatanya kuva mu mwaka wa 2016.

Fred Masengesho Rugira/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com