bwiza.com
Ahabanza » Muhanga: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha umugore we ishoka
Amakuru Politiki

Muhanga: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha umugore we ishoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga  kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 6 Kanama 2018 bwashyikirije Urukiko dosiye y’umugabo   witwa Habiyaremye  Elie  ukekwaho kwica umugore we witwaga Uwimana Epiphania amutemesheje ishoka.

Habimana utuye mu Mudugudu wa Buterane, Akagali ka Tambwe,Umurenge wa Ruhango, ho mu Karere ka Ruhango akaba akurikiranweho n’Ubushinjacyaha  kuba tariki ya 29 Nakanga 2018  yarishe kinyamaswa uwo bashakanye  witwaga  Uwimana Epiphania.

Iki akaba ari icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo yi 142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho uwagikoze ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru isoza ivuga.

Izindi wakunda

Bwiza.com