bwiza.com
Ahabanza » Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF
Imikino

Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yafashe umwanzuro wo guhanisha ikipe ya Rayon Sports ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika ndetse no guhagarika abakinnyi batatu ba Rayon Sports bagaraje ikinyabupfura gike bagaragaje ku mukino wa USM Alger muri Algeria.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yajyaga gukina umukino wa 4 mu itsinda D mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup amakipe yombi akanganya 1-1, nyuma y’uyu mukino habayeho gushyamiramira hagati y’abakinnyi b’impande zombi.

Akanama gashinzwe imyitwarire ka CAF kamaze gusuzuma ibyabaye byose kafashe umwanzuro wo guhagarika Yannick Mukunzi imikino 3 ndetse ikipe igacibwa ibihumbi 10 by’amadorali (8670000 frw) bitewe n’imyitwarire y’uyu musore yagaragaje kuri uyu mukino.

CAF kandi yahagaritse rutahizamu Christ Mbondi imikino 2 ikipe inacibwa ibihumbi 5 by’amadorali(433500 frw), yahagaritse n’umunyezamu Ndayisenga Kassim imikino 2, na bwo ikipe icibwa ibihumbi 5 by’amadorali(433500 frw). Ibi bihumbi 20 by’amadorali iyi kipe yaciwe uyashyize mu manyarwanda agera muri miliyoni 17 n’ibihumbi maganagatatu mirongo ine (17340000 frw).

Ibi bivuze ko aba bakinnyi bose bazasoza imikino y’amatsinda batongeye kugaragara mu kibuga bitewe n’uko iyi kipe isigaje imikino ibiri uwa Gor Mahia uzabera muri Kenya n’uwa Yanga Africans uzabera mu Rwanda.

Izindi wakunda

Bwiza.com