bwiza.com
Ahabanza » Ariana Grande yateye utwatsi iby’uko yaciye inyuma umukunzi we mbere yo gutandukana
Imyidagaduro

Ariana Grande yateye utwatsi iby’uko yaciye inyuma umukunzi we mbere yo gutandukana

Umuririmbyi Ariana Grande yateye utwatsi ibimuvugwaho ko yaba yaraciye inyuma uwahoze ari umukunzi we, Mac Miller maze akaryamana na Pete Davidson basigaye bakundana kuva muri Gicurasi uyu mwaka nk’uko urubuga Hollywoodlife.com rubitangaza.

Ariana Grande avuga ko ibivugwa atari ukuri ubwo yasubizaga umufana wari utanze igitekerezo ku rutonde rw’indirimbo ziri ku Alubumu ye ateganya gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Si nigeze mbikora,ibyo bireke. Ubishatse wareba undi ujya gusebya, urarambiranye”.

Ariana Grande yakundanye na Mac Miller mu mwaka wa 2016. Muri Gicurasi 2018 nibwo uyu mukobwa w’imyaka 25 abinyujije ku rukuta rwa instagram yatangaje ko yatandukanye na Mac Miller gusa Miller we akaba yararuciye akarumira ntagire icyo atangaza.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com