bwiza.com
Ahabanza » Minisitiri w’Intebe wa Uganda bwa mbere yagize icyo avuga ku ifungwa rya Gen Kayihura
Amakuru Politiki

Minisitiri w’Intebe wa Uganda bwa mbere yagize icyo avuga ku ifungwa rya Gen Kayihura

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura wahoze akuriye Igipolisi, avuga ko abayobozi bireba bakomeje kwita kuri iki kibazo.

Ibi Minisitiri w’Intebe wa Uganda yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo cy’umudepite uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru, Latif Ssebaggala kuri uyu wa Kane.

Ssebagala yari yasabye Minisitiri w’Intebe gusobanurira igihugu cyose impamvu guverinoma kugeza ubu ikomeje gufunga Kayihura itamushyikiriza inkiko.

Yagize ati: “Kuki byafashe igihe kirekire ngo uwahoze ari umukuru w’igipolisi agezwe mu rukiko?”

Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko hashize hafi amezi 3 Gen Kayihura atawe muri yombi n’igisirikare ariko akaba ataragezwa imbere y’urukiko.

Ni ikibazo depite Ssebaggala yabajije nyuma y’uko abaturage benshi bo muri Kisolo baherutse gusaba guverinoma gushyikiriza Gen Kayihura urukiko hakamenyekana ibyaha ashinjwa akabihanirwa cyangwa  iba ntabyo akarekurwa.

Mu gisubizo cye ariko, Minisitiri w’Intebe Rugunda yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko abaturage badakwiye kugira impungenge, abizeza ko iki kibazo kirimo kwitabwaho n’abo kireba.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi neza, uwari IGP ni umusirikare mukuru wa UPDF kandi arimo kwitabwaho bijyanye n’inzira binyuramo mu kwita ku mu ofisiye nk’uwo,”

Minisitiri w’Intebe wa Uganda ntiyigeze ahishura ibyaha Kale Kayihura yaba akurikiranweho.

Abunganira kayihura mu mategeko bo bashinja Urwego rushinzwe Umutekano Imbere mu gihugu (ISO) guhimba ibimenyetso bigamije gucisha igihanga umukiriya wabo ariko ISO ntacyo irabivugaho.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com