bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Kutagira imashini zuhira imyaka birakoma mu nkokora umusaruro ukomoka ku buhinzi
Amakuru Ubukungu

Rusizi: Kutagira imashini zuhira imyaka birakoma mu nkokora umusaruro ukomoka ku buhinzi

?

Abaturage b’utugari twa Murya na Nyenji mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi ,bavuga ko bashyira imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ariko kutagira imashini zuhira imyaka bigakomeza kubabera imbogamizi.

Iki kibazo bongeye kukigaragaza ubwo muri aka kagari ka Nyenji  hizihirizwaga umuganura ku rwego rw’aka karere, aho abaturage bavuze ko ibyo bagezeho mu buhinzi iyo bagira imashini zuhira baba barabikubye inshuro 4.

Bavugamenshi Gérard utuye mu mudugudu wa Ruganzu,mu kagari ka Nyenji muri uyu murenge, avuga ko bahagurukiye kongera umusaruro mu buryo bwose bushoboka,dore ko uyu murenge ari n’ikigega gikomeye cy’akarere ka Rusizi kose ku musaruro ukomoka ku buhinzi, bakaba bari biyemeje kubyaza umusaruro ubutaka bwose buhingwa cyane cyane ubw’ibishanga,ariko uburyo buhiramo imyaka  bukaba ari ubwa gakondo budashobora kugira aho bubageza.

Yagize ati’’ duhinga ku bwinshi ibihingwa ngandurarugo,ndetse n’ibikoro n’amateke bitangiye gucika ahandi twe turabigira. Dufite ibishanga byinshi kandi binini twagombye kubyaza umusaruro ku buryo bufatika kandi n’imusozi imbuto z’ibinyomoro, marakuja n’izindi turazihinga cyane,ariko ikibabaje ni uko tucyuhira mu buryo bwa gakondo dukoresheje amashyi,rozwari, cyangwa imipira iduhendera ubusanga nta n’umusaruro iduha,tubonye imashini zuhira tukaba twiteguye gukuba inshuro 4 umusaruro wose tubona’’

Yakomeje agira ati “ikindi kitugora ni imihanda ya hano kuko idakoze neza kandi abaturage ntitwabibonera ubushobozi,cyane cyane mu bihe by’imvura usanga kugera ino bigoye,dufashijwe gutunganya imihanda yacu byatuma n’imodoka ziza gutwara umusaruro wacu ntudupfire ubusa.’’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yabwiye Bwiza.com ko ikibazo cyabo gifite ishingiro urebye uburyo bagombye kweza bakabangamirwa n’izi nzitizi,ariko ko hari gahunda ya Leta isanzwe ho yo gukorana n’amakoperative yabo kuri gahunda ya nkunganire.

Ati “hari uburyo buriho,abaturage iyo bishyize hamwe,bakaba bahinga koko ubuso runaka,cyangwa umuturage ku giti cye wabikenera,hariho gahunda dufatanije na RAB  ku buryo boroherezwa kubona ibikoresho byo kuhira kandi ku giciro gito, tukaba tugiye gukorana n’aba baturage,tubibakangurire,tubafashe babashe kubyaza umusaruro ufatika ubutaka bwose bafite.’’

Ubwo bamurikaga umusaruro wabo banawuganura ho,senateri Mushinzimana Appolinaire wari wifatanije na bo, yavuze ko mu gihe kitarenze imyaka 2 iki kibazo kizaba cyakemutse,aboneraho kubasaba gukomeza gukoresha  uburyo bwose bafite ngo babashe  kubyaza umusaruro ubutaka bwose buhingwa.

Bavuga ko babonye uburyo bwo kuhira imyaka umusaruro w’ubuhinzi babona bawukuba inshuro

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com