bwiza.com
Ahabanza » Igihugu cy’u Burundi nacyo cyaciye ikoreshwa ry’amasashi
Amakuru Politiki

Igihugu cy’u Burundi nacyo cyaciye ikoreshwa ry’amasashi

Guverinoma y’u Burundi nayo yaciye ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi, aho itegeko ryashyizweho umukono na Perezida Nkurunziza ribuza gukora, kwinjiza mu gihugu, kujugunya no gukoresha amasashi yose n’ibindi bifunikwamo bikozwe mu masashi.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko hagiye kujya hakoreshwa ibikoresho byo gufunyika bishobora kubora mu gihe cy’agateganyo.

Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ko hirengagijwe ibiteganywa mu ngingo ya 3, minisitiri w’ibidukikije abanje kugisha inama yashyizeho biciye mu itegeko urutonde rw’amasashi akenewe gukoreshwa mu Burundi.

Igihugu cy’u Burundi kikaba kiyongereye ku bindi bihugu byaciye ikoreshwa ry’amasashi mu karere, aho ku ikubitiro u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu nyuma hagakurikiraho ibindi nka Kenya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com