bwiza.com
Imyidagaduro

Rurageretse hagati ya Angelina Jolie na Brad Pitt kuri gatanya

Mu gihe benshi bibwiraga ko hashobora kubaho kwiyunga hagati ya Angelina Jolie n’umugabo we Brad Pitt, ikibazo cyabo gikomeje kuba agaterereranzamba.

Ikizere gikomeje kuyoyoka nyuma yaho umucamanza yasabye Angelina Jolie ngo agaruke mu mujyi wa Los Angeles kugira ngo ubusabe bwe bwa gatanya bukomeze gusuzumwa.

Inyandiko TMZ yabonye zivuga ko  umucamanza yasabye  Angelina Jolie ko yaba yagarutse muri Los Angeles ndetse ari kumwe n’abana.

Iyi nyandiko ivuga ko umucamanza yategetse ko Brad Pitt yemerewe kubonana n’abana beigihe kitarengeje amasaha ane  ku minsi yo kwiga n’amasaha 12 mu minsi itari iyo kwiga.

Biteganyijwe ko Jolie na Brad bagomba gusubira mu rukiko muri iki cyumweru kugira ngo hashimangirwe ibirebana n’iyi ngingo yo guhura n’abana.

Umucamanza avuga ko buri ruhande rurebwa n’imyanzuro y’agateganyo mu gihe hagitegerejwe raporo y’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imyitwarire.

Angelina Jolie yatangiye gusaba gatanya mu mwaka wa 2016. Ashinja Brad Pitt kutamufasha kurera bikwiriye abana batatu babyaranye n’abandi batatu barera.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!